Icyerekezo cy’u Rwanda Ni Ugutabara Ahari Ikibazo-DIGP Namuhoranye

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa(operations) DIGP Felix Namuhoranye aherutse kubwira abapolisi boherejwe gutabara abatuye Intara ya Cabo Delgado ko intego y’u Rwanda ari ugutabara ahari ikibazo cy’umutekano.

Yabibabwiye kuri uyu wa Gatanu tariki 09, Nyakanga, 2021 ubwo biteguragara kurira indege  berekejeyo. Yari yabasanze i Kami mu Karere ka Gasabo.

Yababwiye ko bagiye mu Ntara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique  yitwa Cabo Delgado.

Iyi Ntara imaze iminsi irimo umutekano muke uterwa n’abarwanyi bazengereje abaturage.

DIGP Namuhoranye ati: “ Kuva mu mwaka wa 2017 muri kiriya gihugu bafite ikibazo cy’umutekano muke biterwa n’ibikorwa by’iterabwoba. Iriya Ntara ifite uturere 17 ariko tubiri muri two twibasiwe cyane  n’umwanzi ahungabanya umutekano w’abaturage. Icyerekezo cy’u Rwanda ni ugutabara ahantu hari ikibazo cy’umutekano igihe badutabaje.”

Yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe bibaranga aho bari hose.

Ati” Muzabe abanyamwuga cyane nk’uko bisanzwe bibaranga, muzirikane ko mugiye mwambaye ibendera ry’u Rwanda. Muzirikane ko umwanzi aba atishimiye ibikorwa dukora, aho abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro hose bavayo bitwaye neza.”

Bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Silas Karekezi.

Ni  amatsinda abiri , rimwe rizaba ahitwa i Mweda irindi ribe ahitwa Afuji.

Icyiciro cya mbere kigizwe n’abapolisi 40, ariko hari abandi bazajyayo bose babe bagezeyo bitarenze tariki 12, Nyakanga, 2021.

Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda n’aba Polisi y’u Rwanda bari aho kiriya gikorwa cyabereye
Bagiye biyemeje guhagararira neza u Rwanda
DIGP Namuhoranye yabasabye kuzaba intangarugero nk’uko bisanzwe aho boherejwe hose
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version