Dusobanukirwe Na ‘Rosh HaShanah’: Umunsi Wo Kuvuza Impanda

Man in a tallit, Jewish prayer shawl is blowing the shofar ram's horn

Buri muryango mugari w’abantu cyane cyane abagize amateka maremare kandi yashishikaje isi yo mu gihe cyabo, ugira imigenzo n’imihango ndetse n’imiziririzo.

Mu Rwanda ho ni myinshi k’uburyo Musenyeri Aloys Bigirumwami yigeze no kuyandikamo igitabo yise ‘Imihango, Imigenzo n’Imiziririzo mu Rwanda rwo Hambere’

Yacyanditse mu mwaka wa 1974.

Iki gitabo ni Bigirumwama wacyanditse mu mwaka wa 1974

Muri uko kugira imihango, Abanyarwanda nabo bagiraga indangabihe yabo y’umwaka, bakagira Mubazi n’ibindi bikubiye mu nkuru Taarifa yigeze kwandika muri buze gusoma ku musozo w’iyi duteruye.

- Kwmamaza -

Ku byerekeye Abayahudi, nabo ni abaturage batuye hirya no hino ku isi ariko bakaba barahoranye igihugu( n’ubu bagisubiyemo) kitwa Israel.

Kubera ko mu myemerere yabo bemera ko ari bo bwoko bw’Imana, bafite n’imigenzo n’imyemerere ishingiye kuri byo.

Nk’ubu, abaturage ba Israel bazi kandi bemera neza ko umwaka wabo utangira taliki 25, Nzeri.

Ni igikorwa bavuga ko kitaba italiki imwe gusa ahubwo ngo gitangira ku italiki twavuze haruguru(izuba rirashe) kikazarangira Taliki 27, Nzeri ijoro riguye.

Iki gihe mu Giheburayo bakita Rosh HaShanah (רֹאשׁ הַשָּׁנָה,).

Ni umunsi bita ko ari uwo kuvuza impanda kugira ngo abaturage ba Israel bibuke ko ari wo munsi Imana yaremye umuntu wa mbere, uwo benshi bita Adam.

Muri Bibiliya ya Giheburayo, uriya munsi bawita Yom Teruah.

Mu kwizihiza intangiriro z’umwaka w’Abayahudi, abaturage bavuze impanda( mu Giheburayo bayita Shofar).

Kuyivuza babitegekwa n’imirongo iri muri Bibiliya ya Giheburayo bita Torah.

Amabwiriza agendana no kwizihiza uyu munsi avuga ko abaturage bagomba kujya mu masinagogi, bagasomerwa kandi bagasubiramo imirongo yanditswe n’abahanga muri Torah (abo bahanga babita Rabbis) yitwa Teshuva bakavugiriza hamwe ikondera kandi bagasangira amafunguro yateguriwe uwo munsi.

Torah niyo igenga imyemerere ya Kiyahudi.

Mu mafunguro barya, haba harimo imbuto bita pomes zisize ubuki, bigakorwa mu rwego rwo gushima Imana ko yabahaye igihugu ‘gitemba amata n’ubuki.’

N’Abanyarwanda bemeza ko u Rwanda ari igihugu gitemba amata n’ubuki.’

Ku byerekeye idini rya Kiyahudi mu Rwanda, kugeza ubu ntiriratera imbere cyane ariko mu Mujyi wa Kigali haba isinagogi imwe iri mu gace gaturiye Star Times.

Talmud yo irimo imigenzo n’imiziririzo y’Abayahudu aho bava bakagera

Rabbi wayo yitwa Rabbi Chaim Bar-Sella.

Mu Rwanda kandi haba restaurant iha abakiliya indyo yo muri Israel bita Kosher.

Ni ibiribwa bitegurwa hakurikijwe uko amategeko agenga imirire y’Abayahudi abiteganya.

Ni amategeko aboneka mu gitabo cy’Abalewi.

Soma uko hambere Abanyarwanda babaraga umwaka wa Kinyarwanda :

 

Kalindari Y’Abanyarwanda Ba Kera, Mubazi(Calculator)Ya Mbere Mu Mateka…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version