Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyizere Cyo Kugarura Amahoro Muri Gaza Ni Cyose
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Icyizere Cyo Kugarura Amahoro Muri Gaza Ni Cyose

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2025 3:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Qatar ikomeje kunga abanzi
SHARE

Abakora ububanyi n’amahanga ba Qatar, Amerika, Israel na Palestine bakomeje ibiganiro byo kureba uko abantu Hamas yafashe bunyago yabarekura, hanyuma ingabo za Israel nazo zigataha, intambara muri Gaza igahagarara.

Qatar nk’umuhuza ivuga ko hari icyizere gifatika cy’uko ibiganiro by’amahoro biri hafi kugera ku gisubizo kizima.

Ingingo iri kuganirwaho muri iki gihe ni iyo kureba uko imbohe z’Abanya Israel zarekurwa, bigakorwa mbere y’uko Israel itangira gucyura abasirikare bayo.

Umunyamakuru wa BBC uri muri Gaza avuga ko itsinda ryo muri Amerika rigizwe n’abo ku ruhande rwa Biden n’urwa Donald Trump rinyuzwe n’aho ibintu bigeze.

Ikindi kivugwa ko gikomeye muri ibyo biganiro ni ugutinya ko Donald Trump yazatangira ubuyobozi bwa Amerika( azarahira ku wa Mbere tariki 20, Mutarama, 2025),  ibintu bitarahabwa umurongo uhamye bityo akaba yabiha uwe yishakiye.

Icyakora hari ibyo impande ziganira zishobora kutumvikanaho cyane  cyane ibirebana n’uburyo imirongo migari ikubiye muri kuganirwaho yazashyirwa mu bikorwa.

Bivugwa ko Donald Trump ashaka ko Israel icyura ingabo zayo zikava muri Gaza, ikintu gishobora kugorana kubera ko Perezida Biden aherutse kwemeza itegeko riha iki gihugu intwaro zikomeye zo gukomeza intambara na Hamas, Hezbollah ndetse n’aba Houthis bo muri Yemen nabo batari shyashya.

Abasomyi bakwiye kwibuka ko tariki 07, Ukwakira, 2023 ari bwo abarwanyi ba Hamas bagabye igitero muri Israel bica abantu 1,200 batwara bunyago abandi 251.

Umujinya wa Israel waje ari kirimbuzi itangiza intambara muri Gaza bamwe bavuga ko imaze kugwamo abantu 46,500, ubu imaze amezi 15.

Ibiganiro ngo iyi ntambara irangire biri kubera i Doha muri Qatar biyobowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar.

Umuvugizi wayo witwa Majed al-Ansari  yabwiye abanyamakuru ko bigeze mu byiciro bya nyuma, yungamo ko ibyari byarabidindije ubu byavuye mu nzira.

Muri Isreal ariko  ibintu ntibivugwaho rumwe.

Hari bamwe mu bagize Guverinoma ya Netanyahu bamaze kuvuga ko naramuka yemeye ibikubiye mu biganiro ari kugira na Hamas, bazegura.

Bavuga ko bazegura kubera ko bizaba bivuze ko amanitse amaboko imbere y’umwanzi.

Hamas yo ivuga ko aho ibiganiro bigeze hashimishije, ikemeza ko ibizava mu biganiro bizaba ari ibintu biboneye kandi bishyize mu gaciro.

TAGGED:featuredHamasIbiganiroIngaboIsraelNetanyahu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umusaruro W’Ibigori Mu Rwanda Mu Mwaka Wa 2024 Urashimishije
Next Article Ngirente Yahagarariye Perezida Kagame Mu Irahira Rya Perezida Wa Mozambique 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?