Icyo Abanywa Ikawa Barusha Abatayinywa

Ikawa ni kimwe mu binyobwa bitari amazi bikundwa kurusha ibindi ku isi. Bamwe bavuga ko ihumura neza, abandi bakemeza ko itera akanyabugabo mu kazi, ariko abahanga bo bavuga ko irinda umwijima kubyimba.

Abanywa ikawa mu buryo budahindagurika bavugwaho kuzagira amahirwe yo kutabyimba umwijima mu gihe bazaba bageze mu myaka yo gusaza.

Abahanga bo mu Bwongereza bemeza ko ubushakashatsi bakoreye ku baturage barenga 400 000 banywa ikawa mu buryo budahindagurika bwasanze bafite amahirwe angana na 21 % yo kutazarwara umwijima kurusha abatayinywa.

Ikawa yifitemo ikinyabutabire kitwa kahweol n’ikindi kitwa cafestol, byombi bikaba bifasha umwijima kuzashobora guhangana n’udukoko dutuma ubyimba.

- Advertisement -

Iyo umwijima ubyimbye bigira ingaruka kuko utangira kunanirwa, ntukore neza akazi kawo ko kuyungurura amaraso.

Ikindi kinyabutabire kiri mu ikawa ni caffeine, iyi abahanga bakemeza ko ifasha mu gutuma umwijima w’umuntu udacika intege.

Dr  Oliver Kennedy usanzwe yigisha muri Kaminuza ya Southampton akaba ari nawe wayoboye abanditse inyandiko irimo ibyavuye mu bushakashatsi tuvuze haruguru, yagize ati: “ Ikawa ni kimwe mu binyobwa biboneka henshi ku isi. Ibyo twabonye mu bushakashatsi bwacu dusanga bishobora kuzafasha abantu kwirinda indwara zifata umwijima.”

Umwijima w’umuntu ukunze kurwara indwara yo kubyimba iterwa ahanini no kunywa inzoga nyinshi.

Ubushakashatsi twavuze haruguru  bwakorewe ku baturage b’u Bwongereza bwatangajwe mu kinyamakuru BMC Public Health, bukaba bwarakorewe ku baturage 494,585 bafite imyaka iri hagati ya 40 na 69 y’amavuko.

Bitatu bya kane by’aba baturage banywa ikawa buri munsi kandi byibura ibikombe bibiri ku munsi.

Abenshi banywaga ikawa yitwa Espresso kandi ngo mu myaka 10 abashakashatsi bamaze biga iminywere yabo y’ikawa basanze umwijima wabo wariremyemo ubushobozi bwo kutabyimba.

Ibi ariko bishoboka ari uko umuntu unywa ikawa mu buryo budahindagurika, yirinda kuba umunywi w’inzoga zabase kandi akanywa n’amazi menshi.

Ikawa inywewe itagize ibindi yongewemo ngo niyo nziza ku mwijima kurusha ikawa inyowe bongeyemo amazi, amata n’ibindi.

N’ubwo abahanga bavuga biriya ariko, bemera ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse mbere y’uko abaganga bemeranya ko bagira inama abantu kujya banywa iriya kawa igihe cyose bigaragaye ko bafite ibyago byo kubyimba umwijima.

Umwijima: Inyama yo kurindwa …

Umwijima ni inyama nini iri muri zindi ziri mu gice cyo mu nda y’umuntu ku ruhande rw’iburyo.

Ni inyama ipima byibura ikilo kimwe(1Kg). Igira ibara ry’umutuku wijimye ariko iyo urwaye ugenda uba umukara gahoro gahoro.

Ufite  akamaro kanini mu kuyungurura amaraso, ukayavanamo imyanda mbere y’uko akomereza mu zindi ngingo.

Imyanda ivuyemo niyo ihinduka inkari, abantu bihagarika.

Umwijima ni inyama ifite akamaro ku mikorere y’ubuzima bw’umuntu

Umwijima ugira amatambabuzi y’indurwe awufasha gutuma ibiribwa cyangwa ibinyobwa byoroha kugira ngo ubashe kubiyungurura.

Umwijima kandi ukora za proteins ziwufasha gukora udufashi(clots) dufasha amaraso kuvura iyo umuntu akomeretse cyangwa akaba ari ‘amaraso ataracitse amazi.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version