Icyo Amashyaka Akomeye Muri Afurika Avuga Ku Miyoborere Ya FPR- Inkotanyi

Abashyitsi baherutse kwitabira Inama ya Kongere ya FPR-Inkotanyi banditse uko babona iyoboye u Rwanda.

Muri rusange, bavuga ko u Rwanda ruteye imbere kandi rufite ubuyobozi buzi gushyira mu gaciro kandi mu nyungu z’abaturage bose.

Gabriel Ondongo waje uhagarariye ishyaka riyoboye Congo-Brazzaville ryitwa PCT avuga ko imyanzuro izafatwa nyuma y’iriya nama, izafasha u Rwanda gutera imbere kurushaho.

Avuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana na FPR-Inkotanyi mu gihe kiri imbere.

- Advertisement -

Uwaje ahagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri Ethiopia witwa Addisu Arega Kitessa (Prosperity Party of Ethiopia) avuga ko u Rwanda ari ikimenyetso gifatika cyerekana ko igihugu gishobora kwigobotora akaga cyashyizwemo n’amateka mabi, kigatera imbere.

Yemeza ko ishyaka riyoboye Ethiopia ryiyemeje gukorana na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo gukomeza guteza imbere agaciro k’Abanyafurika.

Ni nabyo byagarutsweho na Roque Silva Samuel wari woherejwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Mozambique ryitwa Frelimo.

Yanditse kuri Twitter ati: “ Ubutumwa nahawe na Perezida wacu ni ugushimira u Rwanda kubera umusanzu rwaduhaye mu kurwanya iterabwoba ryari ryaratuzengereje. Imikoranire y’ingabo zacu n’iz’u Rwanda ni ingenzi kuri twe mu kugarura ibintu ku murongo.”

Uwo muri Sudani y’Epfo witwa Peter Lam Both waje uhagarariye ishyaka riyoboye kiriya gihugu ryitwa SPLM avuga ko iri shyaka rifite byinshi rihuriyeho na FPR-Inkotanyi.

Uwo muri Sudani y’Epfo witwa Peter Lam Both

Ngo yombi ni amashyaka ashaka impinduka zigamije ko abatuye u Rwanda n’abatuye Sudani y’Epfo babaho neza.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda witwa Wang Xuekun nawe yavuze ko ishyaka CPC riyoboye u  Bushinwa rishima iterambere Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda witwa Wang Xuekun

Ashima kandi ko FPR-Inkotanyi ibanye neza n’ishyaka riyoboye igihugu cye ari ryo CPC.

Cyriaque Nshimiyimana waje uhagarariye ishyaka riyobora u Burundi ryitwa CNDD/FDD avuga ko FPR-Inkotanyi yagize neza ubwo yatumiraga abo mu ishyaka rye.

Avuga ko ibyo yagejeje ku Rwanda byivugira kandi bikwiye kuba urugero n’ahandi.

Uwaje uhagarariye CCM witwa Anamringi Macha avuga ko umubano hagati y’u Rwanda na Tanzania ari ingenzi kandi ushingiye ku bikorwaremezo bituma Kigali ihahirana na Dar es Salaam.

Uwaje uhagarariye CCM witwa Anamringi Macha

Umushyitsi waje uhagarariye ishyaka riri ku bugetsi muri Repubulika ya Centrafrique witwa Evariste Ngamana nawe ashima ko u Rwanda ari inshuti y’igihugu cye kandi byagaragariye mu bufatanye bwa gisirikare no mu bundi buryo.

Ishyaka riyoboye Centrafrique ni MCU.

Richard Twodong waje uhagariye NRM iyoboye Uganda avuga ko umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda ari uwa kera.

Richard Twodong waje uhagariye NRM iyoboye Uganda

Yashimye ko u Rwanda rwivanye mu bibazo rwasizwemo n’amateka y’ibyarubayeho.

Dr. Obert Mpofu wari uhagarariye ishyaka riyoboye Zimbabwe ryitwa Zanu-PF ashima Perezida Kagame kubera uruhare rwe mu gutuma u Rwanda ruri aho rugeze.

Ngo ni ikimenyetso cy’uko buri gihugu gishobora kuva ahantu habi kikagera ahantu heza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version