Musenyeri Mbanda Yemerewe Gukomeza Kuyobora Abangilikani Kugeza Mu 2026

Itorero Angilikani mu Rwanda ryongereye Musenyeri Dr Laurent Mbanda manda y’imyaka itatu n’amezi ane, akazakomeza kuribera Umwepiskopi mukuru kugeza mu Ukwakira 2026.

Ni kimwe mu byemezo byafashwe n’Inama ya Sinode y’Itorero Angilikani mu Rwanda yateranye ku wa 10 Ukuboza, bitangazwa kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Itorero Angilikani mu Rwamda, Rev Muhutu Nathan, rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe n’inama idasanzwe y’Abepiskopi, “ikongerera Most Rev Dr Laurent Mbanda ikindi gihe kingana n’imyaka itatu n’amezi ane (3.4) mu nshingano z’Umwepiskopi Mukuru, icyo gihe kikazahera tariki 25 Kamena 2023 kikagera saa sita z’amanywa ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2026 ku munsi w’isbukuru ye y’amavuko.”

Ikindi cyemezo cyatangajwe ni ikijyanye n’ishingwa rya Diyoseze nshya ya Nyaruguru.

Hemejwe ko umuhango wo kuyitangiza uzaba ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, ari nabwo hazaba kurobanura no kwicaza mu ntebe Umwepiskopi wa mbere wa Diyoseze ya Nyaruguru.

Musenyeri Mbanda yatangiye kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda guhera ku wa 10 Kamena 2018, asimbuye Onesphore Rwaje wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

 

Musenyeri Mbanda yakoze mu nzego zitandukanye, aho yabaye Visi Perezida wa Compassion International, aza no kuyobora doyosezi ya Shyira kuva mu Ugushyingo 2010.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version