Icyo Leta Y’ u Rwanda Ivuga Ku Nkoni Yera Ivugwaho Guhenda

Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona baraye basabye Leta kubafasha kubona inkoni ibafasha kutayoba cyangwa gutsitara kuko ngo ibahenda.

Dr Mukarwego Betty uyobora Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona avuga ko mu mwaka wa 2019 na mbere y’aho iriya nkoni yaguraga byibura Frw 100,000.

Perezidante w’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona witwa Dr Mukarwego Betty

Yavugaga ko byaba byiza Leta ishyizemo ‘nkunganire’.

Umukozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe itumanaho witwa Joseph Curio Havugimana yabwiye Taarifa ko mu by’ukuri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ntako itakoze ngo ifashe abafite ubumuga bwo kutabona kugira inkoni yera.

Ngo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Leta y’u Rwanda yashyizeho umurongo wo kwita ku byiciro byose by’abaturage b’igihugu ndetse inabishyira mu mategeko.

Havugimaa avuga ko umwaka ushize (Gicurasi 2021), Leta yashyizeho Politike igena ibikorwa byo kurengera no gufasha abafite ubumuga.

Ikubiyemo umurongo mugari ugenga gahunda zo gufasha abafite ubumuga no kubahiriza uburenganzira bwabo mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu.

Binyuze mu Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, NCPD, (ubu yavuyeho)n’abandi bafatanyabikorwa, abafite ubumuga batishoboye bafashwa kubona ibibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi birimo insimburangingo n’inyunganirangingo, amasomo y’imyuga, inkunga zo kubateza imbere, n’ibindi.

Yongeyeho ko uko amikoro y’igihugu azaboneka ni ko n’umubare w’abafashwa na wo uziyongera.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda inkoni yera iboneka kuva ku Frw 14 000 kugera kuri Frw 25 000 bitewe n’ubwoko bwayo.

Kuva mu mwaka 2018 Leta imaze gutanga inkunga y’inkoni yera ku bantu 2,542 bafite ubumuga bwo kutabona batishoboye.

Abishoboye bo barayigurira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version