Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeranya n’Umuryango w’Abibumbye ko mu Rwanda hazubakwa icyicaro cyawo kizakoreramo imiryango yose iwushamikiyeho. Ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu biganiro byahurije hamwe impande zombi mu rwego rwo kurebera hamwe uko imikoranire ihagaze n’ibizakorwa mu gihe kiri imbere.
Iyi nama bayita Joint Steering Committee, ikaba ari inama iterana buri mwaka ngo harebwe urwego imikoranire ya UN na Guverinoma y’u Rwanda igezeho.
Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi Komite ihagarariwe na Dr. Uzziel Ndagijimana usanzwe ari na Minisitiri w’imari n’igenamigambi n’aho uruhande rw’Umuryango w’Abibumbye rukaba ruhagarariwe na Ozonnia Ojielo.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko imikoranire hagati y’u Rwanda na UN ihagaze neza kandi ko hari icyizere ko izakomereza muri uwo mujyo mu gihe kiri imbere.
Ati: “ Dufatanya na UN mu nzego zitandukanye zigize igenamigambi ryacyu kandi tubona bihagaze neza mu ngeri zose z’ubufatanye bwacu.”
Yaboneyeho no kuvuga ko mu gihe gito kiri imbere, mu Rwanda hazatangira kubakwa icyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye kizajya gikorerwamo n’amashami yose yacyo.
Ati: “ Nk’uko ibigo[agencies) bya UN byihuje bigakora One UN, mu Rwanda naho hazubakwa icyicaro cy’uyu muryango kizakoreramo imiryango yose iwushamikiyeho.”
Amafaranga ngo yamaze kuboneka ndetse birashoboka cyane ko imirimo yo gutangira kubaka iki cyicaro izatangira mu mwaka utaha wa 2023 mu gihe byari biteganyijwe ko izatangira mu mwaka wa 2024.
Ibigo bitandukanye bishamikiye kuri UN byateganyije amafaranga yo gufasha u Rwanda mu mishinga yarwo mu gihe cy’imyaka itanu angana na Miliyoni $630.6.
Ni ayo gufasha muri Politiki y’iterambere rirambye yiswe National Strategy for Transformation, NST 1.
Ayo mafaranga afasha u Rwanda mu mishinga iri mu nkingi enye ari zo: ubucuruzi bwambukiranya imipaka, imibereho myiza y’abaturage, ubuzima, uburinganire n’ubwuzuzanye, kubakira ubushobozi abagore bo mu cyaro, imirire myiza, guhangana na COVID n’ibindi.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko uzakomeza gukorana n’u Rwanda mu migambi yarwo igamije ko nta Munyarwanda usigara inyuma mu iterambere.