Icyo Abatuye Nyaruguru Bavuga K’Umuhanda Ubahuza Na Huye

Mu Karere ka Nyaruguru hari kubakwa umuhanda uva i Kibeho ku Kiliziya ahigeze kubera amabonekerwa ugakomeza ku bitaro bya Munini ugakomeza ugana mu Karere ka Huye. Umuturage witwa Bikorimana yabwiye Taarifa ko ugeze ku kigero cya 60% wuzura.

Eugène Bikorimana avuga ko uriya muhanda ubafitiye akamaro kuko batangiye kuwukoresha, bajyana cyangwa bavana ibicuruzwa ku isoko.

Ashima ko Abashinwa bari kuwubaka birinze kuwufunga wose, ahubwo bafunga igice kimwe bari gukora, ikindi bakakireka kigakomeza gukoreshwa, bakazagikora nyuma.

Avuga ko ubusanzwe Akarere ka Huye ari ryo soko ry’abatuye Akarere ka Nyaruguru.

- Advertisement -

Umuhanda uri kubakwa muri kariya gace k’igihugu ni isezerano Perezida Kagame yahaye abatuye Nyaruguru mu myaka yashize.

Bikorimana avuga ko iyo arebye urwego ugezeho wuzura, asanga ugeze ku rwego rwa 60% akabishingira ku ngingo y’uko hari ibitarakorwa birimo kuwubakira ibyuma buwucanira mu ijoro, kuwushyiramo imirongo yerekana ibyerekezo no guhuza ahandi hamwe na hamwe bagiye basiga hadakozwe.

Ikindi avuga ko cyerekana ko uriya muhanda ugeze ku rwego rushimishije n’ubwo hakiri ibyo gukorwa ni uko hakozwe imiyoboro ijyana amazi mu rwego rwo kurinda ko yawusenya.

Kubera ko hari ahantu ugomba kubakwa hejuru y’ibiraro kandi aho hantu hakaba hatarubakwa, uriya muturage avuga ko ibyo  biri mu bisigaye ngo iriya 40% yuzure.

Undi muturage witwa Kamonyo wo mu Murenge wa Busanze, Akagari ka Runyombyi nawe ashima ko uriya muhanda uri kubakwa ku muvuduko ushimishije kandi akemeza ko niwuzura uzaba igisubizo ku bihahirane butari bworoshye hagati y’Akarere ka Nyaruguru n’aka Huye.

Kamonyo usanzwe ukora akazi k’uburezi avuga ko ku isi hose kugira ngo ubuhahirane bworohe, bisaba ko haba hari imihanda ikoze neza.

Ati: “ Twishimiye ko imirimo yo kubaka uriya muhanda iri kugenda neza kandi niwuzura uzadufasha mu kuzamura ubuhahirane n’abatuye Huye.”

Avuga kandi ko abantu bajya mu bukerarugendo bwa kidini i Kibeho nabo bazajya bahagera vuba, kandi badahenzwe kubera ko iyo imihanda imeze neza, n’abatwara abantu mu binyabiziga bagabanya igiciro.

Minisiteri y’ibikorwa remezo yo yatangaje ko uriya muhanda umaze kuzura ku kigero cya 72%.

Umuhanda wose uzaba ufite ibilometero 66.

Ni umuhanda uca mu mirenge ine ya Nyaruguru ukagera muri Huye ugakomeza Gisagara ugana ku mupaka w’Akanyaru

Kugeza ubu ariko hari ahantu hamwe hataruzura.

Hamwe muri ho ni hakuno y’ahitwa mu Kavuguto(hari ishyamba rya Leta), aha mu Kavuguto hakaba ari mu Kagari ka Mbasa mu Murenge wa Kibeho.

Hari kandi ikindi gice gito batarubaka cyegereye ibitaro bya Munini kubera ko icyo gihe ari ahantu hagoye.

Ubusanzwe ibigo by’ubwubatsi bw’imihanda by’Abashinwa bibanza kubaka ahantu horoshye, hatari bibitware umwanya munini hanyuma bikazagaruka kubaka ahakomeye ahoroshye hararangiye.

Ni mu buryo bwo gukoresha neza igihe no kwirinda gutagaguza imbaraga.

Umuhanga Kibeho-Huye uca aha hakurikira:

Uturutse Mu Karere ka Nyaruguru:

Uriya muhanda utangirira mu Murenge  wa Rusenge, Akagari Raranzige, ugakomeza mu Murenge wa  Kibeho mu Tugari twa Mpanda, Mbasa, Kibeho na Mubuga ugakomereza mu Murenge wa  Cyahinda mu Tugari twa Coko, na Cyahinda ukambuka mu Murenge wa Nyigisozi ukava muri uyu murenge ujya muwa Ngoma, ugahita winjira mu Karere ka Huye.

Biteganyijwe ko uzaba waruzuye neza muri Mata, 2022. Ni umuhanda kandi ukomeza ukagera ku mupaka w’Akanyaru ugabanya u Rwanda n’u Burundi uciye mu Karere ka Gisagara.

Uyu muhanda uzafasha abatuye Nyaruguru na Huye guhahirana.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version