Canal + Yashyizeho Uburyo Butuma Abantu Barushaho Kuryoherwa Na Tour du Rwanda

Ikigo gishinzwe gucuruza amashusho Canal+ Rwanda cyashyize igorora abakiliya bacyo, kibashyiriraho uburyo bwo kureba incamake za Tour du Rwanda kuri Canal+ Sport 1, buri munsi guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Tour du Rwanda y’uyu mwaka yatangiranye imbaraga nyinshi, ariko irimo kuba mu buryo bwihariye kubera icyorezo cya COVID-19. Abantu ntabwo bemerewe guhurira hamwe mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko byatumye bashyiraho uburyo bwo gufasha abaturarwanda kureba iri rushanwa mu buryo busesenguye, batavuye mu rugo.

Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza kugeza ibyiza ku bakiliya ba Canal+ ndetse no gukomeza kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, Canal+ yatekereje ku bafana b’amagare maze ibagenera kubereka incamake zisesenguye ku irushanwa rya buri munsi kuri Canal+Sport1, batavuye mu rugo kandi bareba amashusho meza cyane.”

- Advertisement -

Canal+ ni umuterankunga wa Tour du Rwanda kuva yatangira.

Incamake y’iri rushanwa izajya yerekanwa kuri shene ya Canal+ Sport 1, iboneka ku ifatabuguzi  rya IKAZE rigura 5000 Frw gusa ku kwezi.

Canal + ni umuterankunga ukomeye wa Tour du Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version