Iyi ni inkuru ya kabiri ivuga ku mateka hagati y’u Rwanda na Uganda cyane cyane ayabanjirije n’ayakurikiye Intambara yo kubohora u Rwanda. Ni amateka muri rusange yerekana uko Uganda yitwara ku Rwanda, uku kukaba kwiganjemo kurwanduranyaho no kutumva ko u Rwanda ari igihugu gikwiye kubahwa mu ruhando mpuzamahanga.
Inyandiko zacu ntizigamije icengezamatwara iryo ari ryo yose ahubwo zishingiye k’ukuri kw’amateka.
Ni amateka yerekana ko Perezida wa Uganda Nyakubahwa Yoweri Museveni afitiye akangononwa ubuyobozi bw’u Rwanda kubera impamvu twavuze mu nkuru yacu ya mbere ndetse no mu zindi nkuru tugomba kubagezaho uko byagenda kose.
Muri iyi nkuru rero, turakomeza kubereka mu buryo bwakumvwa n’uwo ari wese uko Perezida Museveni yakomeje kwitwara ku Banyarwanda mu myaka yaza 1990 nyuma y’uko biyemeje gutaha iwabo bakoresheje uruhembe rw’umuheto kandi bakagenda batamuriye akara!
Abenshi mu basomyi bacu bazi neza ko nyuma y’umwaka wa 1994, hari impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zahungiye mu bihugu bituranye narwo.
Muri zo hari harimo abahoze ari abasirikare ba Perezida Juvénal Habyarimana bafashije Interahamwe gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ni byiza kandi bishyize mu gaciro kuvuga ko abasirikare bose ba Habyarimana batakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
N’ikimenyimenyi hari benshi muri bo bahujwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi bakora igisirikare cy’u Rwanda, RDF, kiri mu byubashywe muri Afurika.
Tugarutse ku nkuru yacu rero, ba basirikare bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kugera mu cyahoze ari Zaïre ya Mobutu batangiye kwisuganya umugambi ari uwo kuzagaruka bagatsemba Abatutsi bari barokotse Jenoside.
Bari baribagiwe ko ‘Iyakaremye Ari yo Ikamena’ kandi ko ‘ntabapfira gushira.’
I Kisangani habereye akantu Museveni atazibagirwa…
Abagaba b’ingabo z’u Rwanda bicaranye n’abafata ibyemezo bya Politiki bemeza ko ingabo zarwo zigomba kujya muri Zaïre guca intege Interahamwe n’abasirikare ba Habyarimana bazifashaga kwisuganya ngo zizagaruke kurimbura Abatutsi.
Hari mu mpera z’umwaka wa 1996.
Mu buryo buteguwe neza, ingabo z’u Rwanda zakoranye n’abasirikare ba Laurent Desire Kabira wari warashinze ishyaka Alliance of Democratic Forces for the Liberation of Congo ryari rigamije gusundura ubutegetsi bwa Mobutu.
Byari ukubusundura kuko bwari busanzwe bwaramunzwe na ruswa, ifaranga ryarataye agaciro ku rwego rwo hejuru na Perezida Mobutu nawe arwaye.
Nta mpamvu n’imwe ubutegetsi bw’i Kigali bari bufite yari gutuma bwicara bugatuza kandi bufite amakuru y’uko hari abantu bateguraga uko bagaruka guhungabanya u Rwanda kandi imigambi yabo bakayitunganyiriza ku mupaka warwo.
Amahanga yarebaga ibibera mu Karere u Rwanda ruherereyemo yashimaga uko abasirikare ba Rwanda Patriotic Army bari bamaze kwitwara mu ntambara y’imyaka ine barwanye n’Inzirabwoba za Habyarimana bakazitsinda bakanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Museveni we yabyiniraga ku rukoma yibwira ati: “ Abahungu banjye bakoze akazi”.
Mu ntambara ingabo z’u Rwanda zarwanaga muri Zaïre, Perezida Museveni yigeze kubaza ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda i Kigali niba butamwemerera umuvandimwe we Gen Salim Saleh akaba ari we uyobora igitero ziteguraga kugaba kuri Kinshasa ya Mobutu ngo zimuhirike.
Ubu busabe bwe bwarakaje ubuyobozi bw’Inkotanyi ku rugamba bumusibiza ko agomba ‘gusubiza amerwe mu isaho.’
Kuri we ariko, kwanga kwakira ubusabe bwe ntibyari bifite ubusobanuro buhagije kuko yakomeje ibikorwa bye byo kwagaza umugara w’intare.
Mu ntambara yiswe iya Congo ya Kabiri( Congo II), Perezida Museveni yaje kurenga umurongo utukura, ibyo kwagaza umugara w’intare arabireka ahubwo akora mu kanwa kayo!
Ntibisaba kuba warize cyane ngo wumve icyakurikiyeho!
Muri iriya ntambara yiswe Congo II, Perezida Museveni yohereje ingabo ze muri Zaïre. Zigezeyo zararwanye ndetse ziza kugera mu gace ingabo z’u Rwanda zari zarabohoye kitwa Kisangani.
Museveni yaje gusaba ubutegetsi bw’i Kigali ko ingabo z’u Rwanda zavanwa muri Kisangani zikahamusigira, ariko i Kigali bamubwira ko ‘agomba kurisubiza aho arikuye’.
Umugambi wa Museveni wari uwo gushinga umutwe w’abarwanyi bagombaga kwitandukanya n’umutwe RCD wayoborwaga na Ereneste Wamba dia Wamba.
Muri Kanama, 1999, icyo gihe hari mu gitondo ku wa Gatandatu, rwarakocoranye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda.
Ingabo za Uganda zari zifatanyije n’abo ku ruhande rwa Wamba dia Wamba bo mu mutwe Rassemblement Congolais pour la Democratie, igice cya Kisangani n’aho ingabo z’u Rwanda zifasha igice cya RCD-Goma.
Urugamba hagati y’ingabo z’ibihugu byombi rwari rugamije kureba ‘imbwa n’umugabo’, hanyuma utsinze akaba ari we ugena ibikorerwa ku kibuga cy’indege cya Kisangani.
Uganda yakubitiwe ahareba i Nzega, bishegesha Museveni.
Gutsindirwa i Kisangani byaramubabaje k’uburyo bigomba kuba biri mubyo adashobora kwibagirwa na gato.
Yarakariye abagaba b’ingabo ze arabatonganya ababaza ukuntu batsindwa bene kariya kageni!
Yabasabye kureba uko bategura urundi rugamba ku Rwanda kandi koko byarabaye kuko ingabo z’ibihugu byombi zasakiranye inshuro eshatu harimo n’urugamba rwabaye hagati ya Gicurasi na Kamena, 2000.
Icyo gihe ingabo za Uganda zarapfuye zenda gushira.
Abasirikare barwanye urugamba rwabaye tariki 05, Kamena, 2000 ku mpande zombi bakaba bararurokotse ntibashobora kwibagirwa umuriro watse muri kiriya gihe.
Mbere y’uko urugamba ruhinana, ingabo za Uganda zanduranyije ku ngabo z’u Rwanda zirasa ku birindiro byazo i Kisangani.
Hari mu rucyerera rwo ku wa Gatandatu tariki 05, Kamena, 2000.
Mu gusobanura impamvu z’uko kurasa ku ngabo z’u Rwanda, ingabo za Uganda zavuze ko zaharashe zitabishaka, ko zabikoze zisubiza amasasu yarashwe n’abarwanyi b’undi mutwe barashe ku modoka z’igisirikare cya Uganda.
Nk’aho ibyo bitari bihagije ku ngabo za Uganda, zagabye igitero cyo ku butaka ku ngabo z’u Rwanda.
Nta kindi ingabo z’u Rwanda zagombaga gukora kitari ukwitabara no guhana iza Uganda.
Urugamba rwamaze amasaha arindwi muri iyo minsi y’impera z’Icyumweru.
Umujinya w’umuranduranzuzi ingabo z’u Rwanda zari zifite zawusutse ku ngabo za Uganda zirazica biratinda.
Ni igihombo gikomeye ku gisikare cya Uganda k’uburyo abagaba b’ingabo za Uganda muri rusange na Perezida Museveni ubwe badashobora kuzabyibagirwa igihe cyose bazaba bakiriho.
Abasirikare ba Uganda bacye barokotse bashotse uruzi rwa Congo barahunga.
Abagaba b’ingabo z’u Rwanda nibo bategetse ingabo zabo gusubiza inkota mu rwubati.
Hari bamwe bavuga ko Museveni yatakambiye ingabo z’u Rwanda ngo zunamure icumu.
Ababonye ibya ruriya rugamba bavuga ko ku kiraro cy’uruzi rwa Congo, mu ruzi hagati no ku nkombe zarwo hari imirambo 2000 y’abasirikare ba Uganda.
Muri kiriya gice urupfu nirwo rwidegembyaga kuko nta mazi meza, nta miti, nta biribwa …nta mpuhwe na mba byari bihari.
Hejuru y’agahinda ko gupfusha abasirikare bangana kuriya, Museveni yatewe isoni n’uko hari abandi basirikare be bafashwe bunyago n’ingabo z’u Rwanda.
Gusa igihe cyarageze zirabarekura bageze i Kampala bakiranwa yombi ‘nk’intwari ku rugamba.’
Hari amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zari zarafashe abasirikare ba Uganda ziza kubafungira mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, mu Rwanda rwagati.
Yewe u Rwanda rwanishongoye kuri Uganda rubwira amahanga ko rufite abasirikare bayo rufunze.
Uwari umuvugizi wa Leta y’u Rwanda witwaga Joseph Bideri yagize ati: “ Ibyo Uganda ivuga byose imenye neza ko dufite abasirikare bayo twafashe bunyago . Ni ibisanzwe ku rugamba ko hari ubwo abasirikare batsinzwe bafatwa bunyago. Nta gitangaza kirimo, ibyo babimenye.”
Bideri yavuze ko ubuyobozi bw’ingabo mu bihugu byombi bwaganiraga uko bariya basirikare barekurwa.
Nyuma ya rwa rugamba rwa Kisangani, indorerezo z’Umuryango w’Abibumbye zagiye kureba ko amasezerano yo kugarura umutuzo muri kiriya gice ashyirwa mu bikorwa.
Zahashinze ibendera ry’uriya Muryango, zivuga ko uzahirahira akongera kuhubura imirwano azaba ateye Umuryango w’Abibumbye.
Umwe mu bagaba b’ingabo z’u Rwanda bayoboye ruriya rugamba tutari butangaze amazina ye yagize ati: “ Ntabwo nishimiye ibyabaye muri Kisangani ariko niyo mahitamo ya nyuma twafashe kuko twarashotowe turaswaho. Twatsinze uru rugamba kuko dufite abarwanyi bazi icyo barwanira. Ntituzava muri Kisangani niyo Uganda yateka ibuye rigashya!”
Ngiyo impamvu ya kabiri ishegesha Museveni.
N’ubwo ari impamvu ikomeye kandi yagombye kuba yaramweretse ko Abanyarwanda atari abantu bo kwisukira, ntabwo Perezida wa Uganda yashinzwe.
Bidatinze tuzabagezaho indi nkuru yerekana ubushotoranyi bwe….