Umwe Mu Bayobozi Bakuru B’Amerika ‘Yasezeye’

Symone Sanders wari Umujyanama mukuru wa Visi Perezida w’Amerika Kamala Harris yatangaje ko azegura mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira. Hashize iminsi havugwa urunturuntu hagati ye n’Umukoresha we Visi Perezida Harris.

Madamu Symone Synders yari amaze imyaka itatu akorana na Perezida Joe Biden kandi ni umwe mu bantu bakunze kugendana na Visi Perezida Kamala Harris mu ngendo z’akazi ajyamo hirya no hino.

Symone Sanders ni umwe mu bayobozi bakuru b’Amerika wagize uruhare mu ivururwa ry’amategeko yavugwagaho kudaha uburenganzira bwo gutora bungana ku Banyamerika bose n’ibindi bibazo birebana  n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Amerika rivuga ko Symone Sanders yari umukozi mwiza kandi ukunzwe.

- Advertisement -

Yeguye nyuma y’uko hari undi muyobozi mukuru muri Amerika witwa Ashley Etienne wari ushinzwe Ibiro bya Harris bishinzwe amatangazo ya Leta agenewe abaturage n’isi yose( PR office) nawe weguye.

Amakuru atangwa n’abazi ibikorerwa mu Biro bya Visi Perezida w’Amerika avuga ko Kamala Harris abangamiwe mu kazi ke.

Hari ubutumwa bucicikana buvuga hari abantu bamukoreramo, bigatuma agaragara nk’umugore ‘udashoboye.’

Symone Sanders yakundaga kugendana na Kamala Harris mu ngendo z’akazi

Madamu Kamala Harris abangamiwe no gutambutsa ubutumwa bugenewe abakozi be mu buryo butuma babwumva kandi bakabukurikiza nk’uko bigomba.

Reuters yanditse muri Kamena, 2021, Kamala Harris yigeze kubazwa ikibazo ‘cyamugejeje yo’.

Umunyamakuru wa NBC yamubajije impamvu atigeze ajya ku mupaka ugabanya Amerika na Mexique kureba uko ibintu byifashe kandi ari we ushinzwe kwita ku bibazo Amerika ihura nabyo byerekeye abimukira.

Mu gihe yarwanaga no gusubiza icyo kibazo kitari kimworoheye, hari umugore warogoye ikiganiro ahita yinjira mu cyumba abanyamakuru babarizagamo Harris, bimutesha umutwe.

Kamala Harris aherutse nanone gutenguhwa ubwo yiteguraga kujya mu kiganiro muri Studio kikaza gusubikwa ikubagahu kubera ko bamwe mu banyamakuru bari bakiyobore bagaragaweho ubwandu bwa COVID-19 ku munota wa nyuma.

Hibazwa uko byagenze kugira ngo bigere aho ikiganiro na Visi Perezida wa Amerika gisubikwa ku munota wa nyuma kubera ko abanyamakruu bari bukiyobore basanganywe ubwandu bwa kiriya cyorezo kimaze kwica abantu barenga miliyoni eshanu kuva cyaduka mu mpera z’umwaka wa 2019.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version