Igice Cy’Umuhanda Masaka-Kabuga Kirafunzwe

Umujyi wa Kigali watangaje ko hari igice cy’umuhanda uva Masaka uhana i Kabuga gifunzwe. Gifunzwe kubera ko hari imiyoboro y’amazi iri kuhubakwa.

Itangazo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ryigira riti: ‘Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abawutuye n’abawugendamo bose ko hari imirimo yo kubaka imiyobororo y’amazi ku muhanda Masaka Kabuga(NR3) bityo igice cy’umuhanda kiri hagati ya Masaka na Kabuga kikaza kuba gifunze.’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko umuhanda uva Kigali ujya i Kabuga akomeza gukoreshwa ariko abashoferi bagera aho biriya bikorwa biri gukorerwa bakaza kwerekwa n’abapolisi aho bari bukatire.

Ati: “ Nibagera abo bari kuyoborera amazi barahasanga abapolisi babereke aho bari bukatire bazamuke bagere i Kabuga.”

- Kwmamaza -
Igice gifunzwe kiri ahitwa kuri 19

Amakuru twahawe n’umwe mu batuye i Kabuga witwa Gashagaza avuga ko imodoka ziva i Kabuga ari zo ziri gukoresha umuhanda usanzwe ariko ngo izindi zo ziri kuzamukira ku cyicaro cya FPR-Inkotanyi muri Rusororo zigakomeza zijya i Kabuga.

Ngo umuhanda bari gutunganya uhera ahitwa 19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version