Igihangange Manny Pacquiao Agiye Kugaruka Mu Iteramakofe

Manny Pacquiao

Uyu mugabo ukomoka muri Phillppines wari umaze imyaka imyaka irenga itanu adakina iteramakofe yatangaje ko agiye kugaruka muri uyu mukino.

Biteganyijwe ko tariki 19, Nyakanga, 2025 azakina umukino n’undi mukinnyi witwa Mario Barrios uri mu bakomeye muri uyu mukino.

Ku mbuga nkoranyambaga, Manny Pacquiao yanditse ati: “Ubu ndagarutse”.

Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko yaherukaga mu kibuga arwana mu mwaka wa 2015, hari tariki 02, Gicurasi ubwo yakinaga umukino wari utegerejwe n’amahanga yatsindiwemo na Floyd Joy Mayweather Jr.

- Kwmamaza -

Umukino azakina muri Nyakanga, 2025 uzabera ahitwa MGM Grand i Las Vegas muri Leta ya Nevada, USA.

Pacquiao asanzwe ari Senateri, akaba ari we wa mbere ku isi watwaye imidali umunani kandi akaba ari we watwaye iyo midali kandi akuze kurusha abandi, afite hejuru y’imyaka 40.

Mu mwaka wa 2021 yari yatangaje ko asezeye iby’uyu mukino.

Uwo bazarwana muri Nyakanga, 2025 ni Umunya Mexique nawe uri mu bakomeye muri uyu mukino ariko utaragera ku rwego rw’abaremeye kurusha abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version