Ngoga Martin wari usanzwe uhagarariye u Rwanda muri Kenya yoherejwe mu Muryango w’Abibumbye guhagararira yo inyungu z’u Rwanda.
Yasimbuye Ernest Rwamucyo wahise umusimbura muri izo nshingano i Nairobi muri Kenya.
Ngoga ni umunyamategeko umaze igihe mu bubanyi n’amahanga no guhangana n’ibibazo by’amategeko bireba u Rwanda.
Uretse kuba yarabaye Umushinjacyaha mukuru, yigeze no kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, ahava ajya kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya.
Asimbuye Ernest Rwamucyo nawe wagiye mu nshingano zo guhagararira inyungu z’u Rwanda muri UN asimbuye Amb. Valentine Rugwabiza