Igihe Kirageze Ngo Dushyire Ibintu Mu Bikorwa-Dr Biruta Avuga Kuri CHOGM

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yanditse ko inama ya CHOGM izabera mu Rwanda muri Kamena, 2021 izaba uburyo bwo gushyira mu bikorwa za politiki z’ibihugu by’uriya muryango, imvugo ikaba ingiro.

Ni mu nyandiko yasohoye mu kanyamakuru kitwa Commonwealth Voices gaha ijambo abantu bo muri uyu muryango kugira ngo bagire icyo bavuga ku nama ya CHOGM baba bitegura kuzitabira.

Mu nyandiko ye yavuze ko igihe ari iki kugira ngo amagambo ahindurwe ibikorwa, kandi ubuyobozi burusheho guha abantu bose uruhare mu ishyirwa mu bikorwa bya za Politiki.

Yanditse ati: “Mu by’ukuri igihe ni iki kugira ngo dushyire mu bikorwa politiki zacu kandi dukore k’uburyo politiki zose cyane cyane iz’ubuzima zifasha abantu bose batuye ibihugu byacu kubona serivisi z’ubuzima kandi n’ubukungu bwacu butere imbere nta we buheje.”

- Kwmamaza -

Dr Biruta yavuze ko politiki zifatwa muri iki gihe zigomba gukora k’uburyo zihuriza hamwe ibikerewe byose kugira ngo zunganirane n’izo mu karere ibihugu bihereremo ndetse n’izo ku rwego rwagutse kurushaho.

U Rwanda rwiteguye CHOGM

Yanditse ko muri iki gihe Isi iri mu bibazo yatewe na COVID-19 igikenewe cyane ari ubufatanye kugira ngo inkingo zabonetse kandi zikaba zaremejwe na OMS/WHO zizahabwe abatuye Isi nta vangura bityo ubuzima busubire mu buryo n’ubukungu buzanzamuke ku nyungu za bose.

Yaciye umugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘ababiri bishe umwe’, avuga ko ubufatanye ari ingenzi muri iki gihe.

U Rwanda rwiteguye kuzakira Inama n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zivuga Icyongereza iteganyijwe kuzaba muri Kamena, 2021 ikazaba ari iya 26.

Biruta yijeje abazitabira iriya nama ko bazakirwa neza mu buryo bwose, abaha ikaze mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version