The Ben Yatomoye Umukunzi We, Bamwe Bamusaba Ko Yamwambika Impeta

Umuhanzi The Ben yateye imitoma umukunzi we Uwicyeza Pamella ku munsi we w’amavuko bamwe mu bakurikirana uyu muhanzi bamusaba ko yakwihutisha ibintu akambika impeta uyu mukobwa.

Uwicyeza Pamella yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2019.

Urukundo rwabo rwagiye ahagaragara mu mpera za Ukuboza 2020 ariko muri Mutarama bombi barabihamya ubwo Pamella yerekanaga amashusho arikumwe na The Ben yashyizemo indirimbo ye yitwa ‘Roho yanjye.

Mpa ikiganza duserukane wowe wahize bose nkuko uyu muhanzi The Ben yabirimbye ubu urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

- Advertisement -

Taliki ya 31 Mutarama nibwo Uwicyeza Pamella yagize isabukuru y’amavuko.

The Ben ntiyasigaye mu bamwifurije kugira umunsi mwiza.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto barikumwe ubundi amutera imitomo.

Ati “Iyo gushimisha biba umuntu, yari kuba ari wowe. Akandi gace k’igitangaza kari karabuze nkakibonera. Isabukuru nziza.”

Uwicyeza Pamella yanyuze ahatangirwa ibitekerezo asubiza The Ben amubwira ko azamuhoza mu ntekerezo ze.

The Ben yongeye ajya ahashyirwa ‘story’ kuri Instagram ashyiraho ifoto n’amashusho arikumwe na Pamella bari kwishimisha, arenzaho indirimbo ya Dylan Matthew yitwa Forever & Always.

The Ben nyuma y’ibi byose inshuti n’abafana bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bagiye bamwereka ko bamushyigikiye mu rugendo arimo rw’urukundo.

Gusa benshi bahurizaga ku kintu cyo kumusaba kwambika impeta uyu mukobwa nkuko mugenzi we Meddy yabigenje.

Imyaka irenga 12 uyu muhanzi amaze akora umuziki ni ubwa mbere yerekanye umukobwa bakundana kandi bigaragara ko binamuteye ishema cyane.

Uwicyeza Pamella kuva yitabira Miss Rwanda nawe ntabwo yigeze avugwa mu rukundo n’undi musore ngo bimenyekane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version