Igikombe Cy’Isi: Amerika Yihimuye Kuri Iran

Nk’uko byari byitezwe, umukino hagati ya Iran n’Amerika wari ishiraniro, aho buri ruhande rwashakaga kubabaza urundi.

Ni umukino wari ukomeye kubera ko warangiye ari igitego 1cy’Ikipe ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ku busa bw’iya Iran.

Christina Pulisic niwe watsindiye Amerika igitego cyayishimishije k’uburyo na Visi Perezida w’Amerika Madamu Kamala Harris yayishimye.

Kamala Harris yishimiye intsinzi y’ikipe ye

Ibyamamare nka Lee Bron James na David Beckham ndetse na JJ Watt byahagurutse bishimira ikipe yabo uko yahatambutse.

- Advertisement -

Umukino hagati ya Iran na Amerika wabereye muri Stade yitwa Al Thumana iri i Doha, Umurwa mukuru wa Qatar.

Pulisic yatsinze igitego akoresheje imbaraga nyinshi kubera ko umunyezamu wa Iran witwar Alireza Beiranvand  yari yakoze uko ashoboye ngo amubambire.

Christian Pulisic asanzwe akinira Chelsea.

Christian Pulisic

Ikipe ya Amerika irangije ari iya kabiri mu itsinda B. Iri inyuma y’u Bwongereza ariko ku wa Gatandatu izakina n’u Buholandi.

Abanyamerika bafite icyizere( nikitaraza amasinde) cy’uko bashobora kuzagera muri ½ cy’iri kigombe nk’uko byigeze kugenda mu mwaka wa 2002.

Amerika yaherukaga guhurira na Iran mu gikombe k’isi mu mwaka wa 1998 ubwo Iran yayitsindaga 2-1.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version