Igitaramo Cya Davido I Kigali Cyari Imbaturamugabo

Kuri iki Cyumweru taliki 19, Kanama, 2023 nibwo iserukiramuco rya Giants of Africa ryaraye rirangiye, rirangizwa n’igitaramo cy’imbaturamugabo cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye bo muri Nigeria ari bo Tiwa Savage na Davido.

Hari n’umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo witwa Tayla wari ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 yamamaye mu ndirimbo nka “Been Thinking”, “Getting Late” n’izindi.

Perezida Kagame na Madamu we nabo bitabiriye iki gitaramo kiri mu bihenze u Rwanda rwakiriye kugeza ubu, kikaba cyabereye muri BK Arena.

- Kwmamaza -

Ku ruhande rw’u Rwanda hari umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie,  DJ Sonia na DJ Marnaud.

Hari abemeza ko Bruce Melodie ari we muhanzi w’umuhanga u Rwanda rufite kugeza ubu kandi ukize kurusha abandi.

Akigera ku rubyiniro, yahise atangirana  n’indirimbo zirimo “Sawa Sawa” yahanze afatanyije na Khaligraph Jones wo muri Kenya.

Yaririmbye ‘‘Inzoga n’ibebi’’ yahuriyemo n’Abarundi Double Jay na Kirikou Akili, “Funga Macho”, “Ikinya”, “Ikinyafu”, “Saa Moya”, “Urabinyegeza”, “Azana” ndetse n’indirimbo ikunzwe i Kigali yise “Fou de toi” afatanyijemo na Producer  Element.

Davido yaje ari uwundi wundi…

Uretse ubuhanga mu kuririmba, uyu mugabo wo muri Nigeria afite abafana benshi mu nkumi zo muri Afurika.

Yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2018.

Kuri iki Cyumweru, abakobwa b’i Kigali, i Kampala, i Nairobi, i Bujumbura n’ahandi muri Afurika bari bahuruye ngo bamurebe imbonankubone nibiba ngombwa banamubyinishe.

Birumvikana ko atari bose bari bubigereho kuko asanzwe afite n’itsinda ry’abasore b’inkorokoro bamurinda.

Mu minota 45 yamaze ku rubyiniro, Davido yaririmbye indirimbo zirimo n’iyitwa Skelewu yakoze mu mwaka wa 2013.

Izindi ni “Aye”, “Fia”, “Timeless’ ndetse n’izo aherutse gukora vuba aha yise  “High” yakoranye na Adekunle Gold, “Champion Sound” yakoranye na Focalistic wo muri Afurika y’Epfo asoreza kuri “Unavailable igezweho muri iki gihe.

Umuhanzi waririmbye nawe akishimirwa ni Tiwa Savage.

Yishimiwe kuko abantu baririmbanye na we kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma yaririmbye.

Zimwe mu zindi ndirimbo ze zikunzwe ni  “Loaded” afatanyijemo na Asake, “Who is your Guy? (Remix)” yakoranye  Spyro, “No Wahala (Remix)” yahuriyemo na 1da Banton na Kizz Daniel, “Pick Up” aheruka gushyira hanze n’izindi.

Amazina nyayo ya Tiwa Savage ni Tiwatope Omolara Savage, akaba ari umugore ukuze kuko afite imyaka 43.

Tiwa Savage yaririmbye mu buryo bwa Semi-Live.

Masai Ujili watangije Giants Festival yabereyemo iki gitaramo cyasoje iri serukiramuco, asoza yashimiye Perezida Paul Kagame wari witabiriye.

Ati “Nshaka gushimira Perezida Kagame, kuri buri kimwe yakoze. Turabakunda Rwanda.’’

Perezida Kagame na Madamu bari baje kureba iki gitaramo
Tiwa Savage
Inkumi zo hirya no hino mu Karere zari zitabiriye

Amafoto@Flickr:Urugwirovillage

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version