Igitero Cya Mbere Cya Israel Ya Bennett Cyagabwe Kuri Syria

Imodoka z’intambara za Israel zagabye igitero mu mujyi witwa Quneitra uri mu Majyaruguru yayo ni ukuvuga mu Majyepfo ya Syria.

Ni agace kari kamaze iminsi gakoreshwa n’abarwanyi ba Hezbollah bazaga kuhacungira uko ingabo za Israel zitoreza ahitwa Golan.

Israel yarashe kariya gace nyuma y’uko hari ikindi gitero yari iherutse kugaba mu kandi gace kifashishwaga n’abarwanyi ba Hezbollah kugira ngo bacunge ibikorwa by’ingabo za Israel.

Ibifaro bya Israel nibyo byasenye biriya bice byombi.

Umwe mu bakora mu Biro by’Umuvugizi w’Ingabo za Israel witwa Lt Col Avichay Adraee yanditse kuri Twitter ko ‘ingabo z’igihugu cye zahisemo kurasa kariya gace kubera ko zari zararangije kubona ko kifashishwa n’abarwanyi ba Hezbollah kugira ngo bazineke.’

Iki nicyo gitero cya mbere Israel igabye ku banzi bayo kuva Naftali Benett yaba Minisitiri w’intebe mu ntangiriro z’icyumweru cyatangiye ku wa Mbere tariki 14, Kamena, 2021.

Akiri Minisitiri w’ingabo Naftali Bennett yakoze uko ashoboye ngo igihugu cye cyotse igitutu Iran n’abarwanyi yateraga inkunga baherereye mu Majyaruguru yayo.

Ingabo za Israel zizwiho kurasa ahantu hose zamenye ko hakorera Hezbollah cyangwa Hamas, zikabikora mu rwego rwo gukumira ko hari intwaro Iran ishobora guha umwe muri iyi mitwe nayo ikazazikoresha irasa abatuye Israel.

Hari abandi barwanyi benshi Israel yiciye mu bice bitandukanye harimo no muri Golan aho bababaga bashaka gushinga ibirindiro kugira ngo bajye bayitera ari ho baturutse.

Muri iki gihe abanga Israel bashinze umutwe bise The Golan Project ugamije kuzigarurira igice cya Golan, kandi ukajya utegura ugakora n’ibikorwa byo gutera Israel uturutse yo.

Ukorera mu murwa mukuru wa Syria witwa Damascus n’uwa Liban witwa Beirut.

The Jerusalem Post yandika ko abenshi muri bayoboke b’uriya mutwe bakorera no mu mijyi ya Hadar, Quneitra na Erneh.

Aba bantu kandi ngo nibo bakora ibikorwa byo gutata ngo barebe uko Israel yitoreza muri Golan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version