Igitero Cya Mbere Cya Amerika Ku Ngoma Ya Biden, Bamwitege!

Mu gihe kitageze ku mezi atatu ageze ku butegetsi bwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yategetse ingabo ze kugaba igitero cyaguyemo abarwanyi USA ivuga ko bashyigikiwe na Iran ariko basanzwe bakorera muri Syria.

Aba barwanyi bari bamaze igihe gito barashe ku nyungu za USA n’Abanyaburayi bafatanyije muri OTAN/NATO ziri muri Irak.

Byarakaje ubutegetsi bwa Joe Biden bituma buhitamo gufata icyemezo cyo kurasa ku nyubako n’ibindi bikorwa remezo bya bariya barwanyi biherereye mu Majyaruguru y’i Burasirazuba bwa Syria hafi y’Umupaka na Irak.

Umuvugizi wungirije wa Minisiteri y’Ingabo za USA Bwana John Kirby avuga ko bagabye kiriya gitero kugira ngo birengere kandi bahe gasopo  bariya barwanyi.

- Advertisement -

Bariya barwanyi bari baherutse kurasa kandi no kuri Ambasade ya USA i Bagdad.

Icyo gihe hari abasirikare babiri bahaguye.

Le Parisien yanditse ko igitero cya USA muri Syria cyahitanye abarwanyi 17.

Igitero bya USA kuri bariya barwanyi cyasenye amakamyo atatu arimo intwaro zari zijyanywe muri Irak zivuye muri Syria.

Biden atangiranye umuriro mwinshi ku banzi ba USA
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version