Igitutu Cya M23 Cyatumye Tshisekedi Ajya Kuganira Na Ruto Uyobora EAC

Itsinda riyobowe na Lambert Mende ryavuye i Kinshasa ryerekeza muri Kenya kuganira na William Ruto uyobora iki gihugu na EAC. Baraganira ku cyakorwa ngo M23 icururuke, intambara iri mu Burasirzuba bwa DRC irangire.

M23 iri kwigarurira imijyi ya DRC mu buryo bwihuse ku buryo biteganyijwe ko mu gihe gito ishobora gufata n’Umujyi wa Uvira wo muri Kivu y’Amajyepfo.

Uzaba ufashwe usanga indi nka Bunagana wafashwe mu mwaka wa 2022, uwa Goma n’uwa Bukavu iheruka gufatwa.

Icyo gitutu kimaze kuba kinshi k’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku buryo buri gukora uko bushoboye ngo ibintu bigarukire aho bigeze.

- Kwmamaza -

Kubera ko uburyo bwa gisirikare bwanze, ubwa Dipolomasi nibwo buri kugeragezwa ngo harebwe icyakorwa ibibazo bitaragera hafi ya Kinshasa cyangwa ahandi mu gihugu.

Uruzinduko rw’itsinda rya Tshisekedi i Nairobi ngo aganire na Ruto ni ikintu gikomeye kuko yigeze kwanga ko ingabo za EAC zari zigize ikitwaga EAC Regional Force (EACRF) zikomeza gukorera ku butaka bwe, ahubwo ahitamo gukorana na SADC.

Ingabo za SADC zageze mu Burasirazuba bwa DRC ntizashobora gutanga ibisubizo zari zitezweho byo gufasha DRC kwirukana M23 ahubwo muri zo hari izigera kuri 14( zo muri Afurika y’Epfo) zahasize ubuzima.

Sizo gusa kuko n’abandi basirikare batatu bo muri  Malawi nabo barahaguye.

Umuvuduko abarwanyi ba M23 bafite mu mirwanire yabo wakwije imishwaro abasirikare ba DRC, batakaza ibirindiro byabo, basiga imbunda n’amasasu henshi mu ho bacaga bahunga.

Hari bamwe muri bo bafashwe bunyago bakaba bafunzwe n’abarwanyi ba M23 mu bice byinshi by’aho bigaruriye.

Gufatwa kw’imijyi ya Goma, Bukavu na  Uvira byatumye i Kinshasa babona ko batakaje igice cy’ingenzi mu bigize Uburasirazuba bwa DRC, ahantu hafite umutungo kamere ufatika.

Ubuhamya butangwa n’abatuye aho M23 ifata, bugaragaza ko baruhuwe ingoyi bari barashyizweho n’ubutegetsi bemeza ko bwamunzwe na ruswa, buhohotera abaturage kandi budaharanira amajyambere rusange yabo.

Baganiriye uko M23 yacururuka

Amakuru avuga ko hari igitutu Umuryango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika kiri gushyirwa kuri Tshisekedi ngo aganire na M23, ibi bikaba imwe mu zindi mpamvu zatumye yohereza Mende kugira ngo aganire na Ruto uko abona ibintu byagenda.

Mu gihe ari uko ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bimeze, ku rundi ruhande, mu Murwa mukuru Kinshasa hari impungenge za Coup d’état ishobora gukorwa n’abantu babona ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwananiwe.

Ibiri kubera muri DRC muri iki gihe birerekana ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buri mu kaga, gusa akaba agifite amahirwe yo guca mu nzira z’ibiganiro kuko ari byo, uko bigaragara, byamuhesha amahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version