Mu Mezi Arindwi Ejo Heza Yinjije Miliyari Frw 7.5

Raporo igaragaza ko abizigamiye muri  Ejo Heza mu gihugu hose mu mezi arindwi ashize( ni ukuvuga guhera muri Nyakanga 2024 kugeza Mutarama, 2025), bamaze kuzigama Miliyari Frw 7,5.

Ni ubwizigame bungana na 79,3% ugereranyije na Frw 9.510.000.000 angana na 100% yari yaratanzweho umuhigo.

Akarere ka Gakenke niko kari karihaye umuhigo munini wo kuzatanga Ejo Heza,  ukaba waranganaga na Miliyoni Frw 375 kandi kawesheje ku kigero cyo hejuru kuko kinjije angana na Miliyoni Frw 495,219,000 ni ukuvuga ijanisha rya 100.1%.

Akarere kinjije amafaranga make muri gahunda ya Ejo Heza ni Nyanza yinjije Frw 192,664,979.

- Kwmamaza -

Umuhigo muto wari wahizwe muri rusange wanganaga na Miliyoni Frw 300.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine avuga ko kuba barabaye aba mbere byatewe ahanini n’uko abaturage basobanukiwe n’akamaro ko kwizigamira muri buriya buryo.

Yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ati: “Icyo twahereyeho ni ukumvisha buri muturage ko ari ku isonga kandi ko akwiye kugira uruhare mu bimukorerwa. Twegereye abakozi b’ibigo, aba za Koperative, abo mu bigo by’abikorera… tubasobanurira icyo kwiteganyiriza muri Ejo Heza bivuze, bamenya ko ari uguteganyiriza umuryango utekanye. Bumvise ko iyo uwiteganyirije apfuye cyangwa se ageze mu gihe atakibasha kugira icyo akora Ejo Heza imugoboka”.

Abatuye Gakenke bavuga ko kuba bizigamira muri Ejo Heza biterwa ahanini no kuba basanzwe bamenyereye kwizigamira binyuze mu Ibimina, Amakoperative no mu bundi buryo bwo kubika amaafaranga.

Bisa n’aho kwizigamira byabaye umuco mu batuye Akarere ka Gakenke.

Kuva uburyo bwa Ejo Heza bwatangira, abaturage ba Gakenke bamaze kububitsamo Frw 2,397,780,708.

Ejo Heza ni gahunda yashyiweho na Leta y’u Rwanda igenwa n’itegeko Nomero 29/2017 ryo kuwa 29, Kamena, 2017.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi niyo igena imikorere yayo, binyuze mu kigo RSSB.

Abaturage bose, baba abafite akazi n’abatagafite, basabwa kwizigamira binyuze muri ubwo buryo kugira ngo bizabagoboke mu minsi yabo y’izabukuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version