IGP Munyuza Yasuye Abapolisi B’u Rwanda Muri Sudan y’Epfo

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo, UNMISS.

Mu rugendo rwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kamena, IGP Munyuza yashimiye aba bapolisi akazi keza bakora ko kugarura amahoro n’ituze muri icyo gihugu.

Yavuze ko yishimiye kuba yasanze bameze neza, abasaba kudatezuka ku kinyabupfura, ari nacyo kibafasha gukora neza inshingano zabo kugeza basoje ubutumwa bwabo nk’itsinda.

IGP Munyuza yibukije abapolisi gukomeza kwitondera icyorezo cya COVID-19, ntibirare.

- Advertisement -

Ati “Mugomba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura musanganywe kugira ngo musohoze neza inshingano zanyu mwajemo hano. Mwirinde icyorezo cya COVID-19 kuko muri iki gihe noneho kirimo kugenda cyihinduranya, ntimuzirare ahubwo muzakomeze kubahiriza amabwiriza yo kukirinda mugira isuku, mukaraba amazi meza n’isabune ndetse munambara agapfukamunwa kandi munahana intera aho muri.”

IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo, Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa.

Uyu muyobozi yashimye uko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo kubungabunga amahoro. By’umwihariko, Vuniwaqa yashimye uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano muri Sudan y’Epfo.

Mu minsi ishize Vuniwaqa yasuye abapolisi b’u Rwanda abashima uko bitwara.

Usibye ibikorwa byo kurinda abaturage, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo bahakorera ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage.

Abapolisi IGP Munyuza yasuye bagizwe n’amatsinda abiri FPU-2 na FPU-3, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 160. Bose bakorera mu murwa mukuru w’iki gihugu, Juba.

Bakora inshingano zitandukanye zose zishingiye ku kurinda abasivili, gukora amarondo, guherekeza abayobozi, ndetse banakora ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Mu ntara ya Malakal hari irindi tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240.

Ubwo yari ahageze bamwakira
IGP Munyuza yakirwa muri Sudan y’Epfo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version