Umubyeyi Wo Muri Ngororero ‘Urerera Abandi Mu Irerero’ Asaba Leta Agahimbazamusyi

Umubyeyi ufasha abana barererwa muri rimwe mu marerero yo mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Ngororero asaba Leta kwibuka imvune zabo n’ubwitange ikabaha agahimbazamusyi.

Avuga ko kurerera abana mu irerero ari byiza ariko ngo kuko bibasaba kugira iminsi basiba akazi kabo, byaba byiza Leta igize icyo ibunganiraho.

Ati: “ N’ubwo dukorera ubushake ariko byaba byiza Leta iduhaye agahimbazamusyi, uko kaba kangana kose. Sinsabye amafaranga ariko niyo yaba inka yagira icyo ifasha umuntu.”

Mu Murenge wa Ngororero ahari ririye rerero harererwa abana barenga 20 bose bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

- Advertisement -
Abana bato muri Ngororero bari kwitabwaho ngo bave mu mirire mibi ibagwingiza

N’ubwo imibare y’ibarura ry’ingo n’imibereho y’abaturage yerekana ko ikibazo cy’igwingira mu Karere ka Ngororero yagabanutse ariko kigihari.

Kahoze ari aka kabiri gafite abana benshi bagwingiye nyuma y’Akarere ka Nyabihu ariko ubu kamanutseho imyanya irindwi.

Ku rubuga rw’Akarere ka Ngororero handitse ho ko kiriya kibazo cyahoze kirenze kuba ikibazo ahubwo ari icyorezo.

Ngo  hari ibigo nderabuzima bya kariya karere  bishyiraga imbaraga mu kubirwanya ariko ngo hari ibindi bitabifatana uburemere.

Umuyobozi w’Akeree ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mafamu  Mukunduhirwe Benjamine avuga ko igwingira mu bana ryagabanutse ariko ngo haracyakenewe umuhati mu kurirwanya.

Avuga ko kugeza ubu hari abana bavuye mu ibara ry’umutuku kandi ngo iki ni ikintu cyo kwishimira kuko myaka mike ishize barengaga 200.

Yemeza ko uriya mubare wagabanutse kubera uruhare rw’abakozi b’ubuzima ndetse n’ababyeyi.

Mu Karere ka Ngororero hari ingo mbonezamikurire 419 kandi ngo abana bazirererwamo bahabwa ibikenewe byose ngo bagire imirire iboneye.

Birimo ibiribwa nk’imboga, indagara, amata, ifu ivanze n’ibindi biribwa.

Ngo ntibarwa gusa ahubwo bafashwa no gukangura ubwenge binyuze mu bikoresho bahawe birimo ibikinisho n’ibitabo bijyanye n’ikigero cy’imyaka yabo, ibi kandi ngo byatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere.

Abakorera bushake mu kuzamura imirire myiza y’abana bazajya bahembwa…

Mukunduhirwe Benjamine yavuze ko hari gahunda Akarere ka Ngororero kazafatanyamo n’ikigo LODA kugira ngo hazatoranywe ababyeyi barindwi bazajya basimburana kurera abana mu irerero kandi ngo bazajya bahembwa Frw 15 000 ku kwezi yo kubunganira.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Mukunduhirwe Benjamine

Ati: “ Kubaha  insimburamubyizi bifite ishingiro ariko bagomba kwibuka ko ari ubwitange kandi ngo bagashaka uburyo bajya basimburanwa. Ariko hari gahunda dufite yo kuzafatanya na LODA tukajya tubahemba Frw 15 000 ku kwezi yo kubunganira kandi bizatangira vuba.”

Hari umuturage wabwiye Taarifa ko bishimira ko abana babo barererwa mu irerero ariko akavuga ko bibabaje kuba nta buryo bafite[ababyeyi] bwo kugira icyo batanga cyo guhemba abarerera abana.

Akarere ka Ngororero gafite Imirenge 13.

Iyo mirenge ni Ngororero, Muhororo, Sovu, Nyange, Muhanda, Bwira, Gatumba, Matyazo, Ndaro, Kageyo, Hindiro, Kavumu na Kabaya.

Akarere ka Nyabihu na Ngororero turi mu twa mbere dufite ikibazo cy’igwingira
Ngororero ifite imirenge 13
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version