Kuri uyu wa Kabiri tariki 08, Kamena, 2021 umukino wa mbere watangiye saa tatu n’igice za mu gitondo uhuza Kenya na Nigeria.
Ikipe ya Nigeria niyo yawutsinze. Yatangiye yahisemo gukina ikubita udupira bagakora amanota. Botswana yo yahisemo gutangira itera udupira ariko igamije kubuza Nigeria kushyiramo amanota menshi, ibyo Bowling.
Nyuma yo kubarwa kw’amanota, Nigeria niyo yatsinze kuko yagize amanota 108 mu gihe Kenya yanasohoye abakinnyi batanu ba Nigeria(5 Wickets).
Igice cya 2 cyatangiye KENYA ariyo iri gukora amanota ibyo bita cricket batting, icyo gie yasabwaga amanota 109 kugira ngo ice kuri Nigeria yari imaze gutsinda amanota 108.
Yatangiye igaragaza umurego kuko mu dupira 60 tungana n’ibyo bita ‘Overs’ 10 bari bamaze gutsindamo amanota 53(53 Runs)kandi nta mukinnyi wa Kenya wari wavanywemo.
Igice cya 2 cyarangiye Kenya ibashije gukuraho agahigo Nigeria yari yashyizeho kuko yatsinze amanota 109 (109 Runs),mu dupira 109 bari bamaze gukubita ibi bikaba bingana na Overs 18 n’agapira kamwe(18,1 Overs).
Ku ruhande rwa Kenya abakinnyi 2 nibo basohowe na Nigeria (2 Wickets)
Umukinnyi mwiza w’umukino yabaye QUENTER ABEL w’ikipe y’igihugu ya KENYA.
Botswana yatangiye ihitamo gukina itera udupira mu rwego rwo kubuza uwo bahanganye gutsinda amanota menshi.
Ikipe y’igihugu ya Botswana yahuye nakazi katoroshye mu gice cya mbere kuko Namibia yatsinze amanota 155(Total Runs) mu dupira 120 bagombaga gutera (ni ukuvuga 20 Overs).
Umukinnyi umwe ku ruhande rwa Namibia niwe wakuwemo (1 Wickets)
Birumvikana ko amanota 155 yatsinzwe n’abakinnyi 3 gusa.
Umukino warangiye Namibia ari yo iwutsinze.
Muri uyu mukino umukinnyi witwaye neza yabaye: SUNE WITTMAN
Kuri uyu munsi imikino irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 4”
9:30am: Namibia vs. Kenya
1:50pm: Rwanda vs. Nigeria
Uyumukino ntabwo tujya dupfa gusobanukirwa ibyawo hhhhh