IGP Munyuza Yibukije Urubyiruko Akamaro Ko Gutangira Amakuru Ku Gihe

Ubwo yasozaga amahugurwa urubyiruko rw’abakorera bushake yari amaze iminsi abera  mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu Murenge wa Gishari, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yababwiye ko gutanga amakuru mu gihe nyacyo ari ingenzi mu gukumira ibyaha no gukurikirana ababikekwaho.

Si ugutangira amakuru ku gihe yabibukije gusa, ahubwo yabibukije ko nabo bagombye kwirinda ibyaha kuko nabo bashobora kubikora bikabagiraho ingaruka ndetse no ku gihugu muri rusange.

Urubyiruko rw’abakorera bushake ni abasore n’inkumi bafasha mu kwitabira gahunda za Leta no kureba niba zikurikizwa uko zakabaye ariko rutabangamiye inshingano za Polisi cyangwa ubugenzacyaha muri rusange.

Mu masaha yabanjirije ijambo rya IGP Munyuza, ruriya rubyiruko rwabanje kuganirizwa n’abandi bayobozi barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi.

- Advertisement -

Yari ari kumwe n’abayobozi b’Uturere tugize Intara ayobora.

Bamuteze amatwi

Babwiye ruriya rubyiruko ko hari ahantu bashobora gushora imari cyangwa kwigana n’abahakorera uko imirimo yahahangirwa.

Abasore n’inkumi baganirijwe no ku ruhare rwabo mu kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga n’itangazamakuru bakangurirwa gukoresha ubumenyi bafite mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga no kubyirinda kuko Umutekano w’ikoranabuhanga ukeneye imbaraga n’ubumenyi by’urubyiruko.

Mu Ugushyingo, 2021 Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza nabwo  yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake.

Yari yaratangiye tariki ya 29 Ukwakira, yafunguwe  na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi.

Aya yo yabereye mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC).

Asoza ku mugaragaro ayo mahugurwa umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza icyo yashimiye uru rubyiruko ku bikorwa rukora, abasaba gukomereza muri uwo mujyo wo gukorera Igihugu.

Yababwiye ko ari urubyiruko rw’abakorerabushake kandi bakorana imbaraga kandi babishimirwa.

Yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake ko aribo igihugu gifite mu guhangana n’abakora bene ibyo byaha

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version