Isuri Iri Mu Bishonjesha Abanyarwanda

Mu Ntara y’Amajyepfo yateraniye Inama yo gufatira hamwe ingamba zo kurwanya isuri mu Ntara y’Amajyepfo. Imibare yayitangiwemo n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, yerekanye buri mwaka muri iyi Ntara isuri itwara toni 428 z’ubutaka kuri hegitari (ha) mu gihe mu gihugu hose impuzandengo ari Toni 421 kuri Hegitari.

Bigira ingaruka y’uko umuturage ahomba Frw 264,000 kuri hegitari buri mwaka bitewe n’ifumbire itwarwa n’isuri n’igihombo ku musaruro.

Umuhinzi kandi ahomba hagati ya 5% na 10% by’umusaruro yagombye gusarura.

Imwe mu nama Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi, RAB,  gitanga mu kurwanya isuri harimo ko kurwanya isuri bigomba kujyana na gahunda yo kongera umusaruro.

- Advertisement -

Bavuga ko iyo bitajyanye, bikabusana  ibyakozwe mu buhinzi byangizwa n’isuri bigateza igihombo kinini.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Géraldine Mukeshimana  yabwiye abayobozi mu nzego z’ibanze ko bagomba gukomeza ubukangurambaga mu bahinzi, bakamenya akamaro k’imirwanyasuri n’amaterasi y’indinganire.

Gutera ibiti mu mirima bitangiza imyaka ndetse no mu mbibi z’imirima nabyo ni ingenzi.

Imizi y’ibiti ifata ubutaka, ibibabi byayo bikabufumbira iyo bihanutse bikagwa mu mirima bigahonga ejo bikabora kubera imvura.

Abahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo barumbya akenshi ni abahinga mu gishanga kuko iyo imvura iguye amazi amanuka imusozi akaba menshi, areka mu gishanga agateza umwuzure, imyaka ikarengerwa.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Géraldine Mukeshimana  avuga ko kuba isuri ikomeje kuyogora imirima by’abaturage akenshi biterwa n’uko abakangurira iby’isuri badohotse.

Ingamba zo zirahari.

Dr Mukeshimana yasabye abayobozi muri rusange n’abashinzwe ubuhinzi by’umwihariko kuva mu Biro bakegera abahinzi bakabibutsa akamaro k’imirwanyasuri

RBA yanditse ko iriya nama yitabiriwe n’abagize itsinda ryihariye ryo kurwanya isuri ku rwego rw’igihugu.

Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo, Abayobozi b’uturere, abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe ubukungu n’abafatanyabikorwa b’Uturere mu buhinzi n’ubworozi, kurengera ibidukikije no kurwanya isuri.

Intara y’Amajyepfo igizwe n’Uturere umunani.

Imisozi y’utu turere ntinganya ubutumburuke.

Iyo mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe n’igice gito cya Muhanga iratumburutse kurusha iyo mu Turere tundi dusigaye.

Hari n’Uturere dusangiye igice cy’Amayaga ari two Ruhango, Nyanza, Gisagara na Kamonyi.

Utu turere tuzwiho gushyuha cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version