Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ihurizo Kuri Tshisekedi: Abadepite Bahoranye Na Kabila Ngo Yarabatengushye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ihurizo Kuri Tshisekedi: Abadepite Bahoranye Na Kabila Ngo Yarabatengushye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 April 2021 11:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bwana Felix Tshisekedi ari mu rindi hurizo ry’uburyo yacururutsa abamufashije gusenya ishyaka rya Kabila, ubu batishimiye ko batagaragaye mu myanya ikomeye muri Guverinoma aherutse guha inshingano.

Ni Abadepite bo mu ishyaka FCC rya Joseph Kabila, bakaba bavuga ko batishimiye ko Perezida Tshisekedi atabahaye ‘imyanya myiza’ muri Guverinoma aherutse gutangaza iyobowe na Bwana Sama Lukonde Kyenge.

Bariya badepite ejo hashize bakoreye imyigaragambyo imbere y’Ibiro bya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC, Bwana Christophe Mboso N’kodia Pwanga, bamagana ko Perezida Tshisekedi atabashimiye ku rugero bamufashijemo kwigaranzura Kabila.

Umwe muri bo yagize ati: “ Iyo urebye uko twitanze ngo dufashe Perezida Tshisekedi ntiwatekereza ko yari butwiture nabi nk’uko yabigenje.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abenshi muri bo bavuga ko nibiba ngombwa bazabangamira irahira ry’aba Minisitiri baherutse gushyirwa muri Guverinoma.

Bose uko bakabaye bihurije mu ihuriro bise ‘Révolutionnaires’, aba  bakaba ari bo bashyize umukono ku nyandiko yasabaga ko Madamu Jeannine Mabunda wahoze ayobora Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, yegura.

Muri icyo gihe Imitwe yombi( Uw’Abadepite na Sena)yayoborwaga n’abo ku ruhande rwa Kabila bo mu ishyaka FCC.

Bidatinze bariya badepite basabye ko na Minisitiri w’Intebe Prof Sylvestre Ilukamba Ilunga nawe yegura kandi yareguye.

Baratengushywe…

- Advertisement -

Bariya Badepite bavuga ko Perezida Tshisekedi atigeze ashyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije by’uko muri Guverinoma hazajyamo n’abahagarariye FCC mu Ntara zitandukanye kandi bakagaragara mo.

Jeune Afrique yanditse ko Uumwe muri bo yagize ati: “ Ibyatubaye ho ni nko guhungira ubwayi mu kigunda. Muri make twaratengushywe.”

Bavuga ko n’ubwo bahawe imyanya runaka muri Guverinoma ariko ikibazo ari  uko bahawe imyanya iciriritse.

Ntibiyumvisha impamvu nta n’umwe muribo wahawe umwanya ukomeye nka Minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iy’ingabo cyangwa iy’ububanyi n’amahanga.

Banenga Perezida Tshisekedi  ko iriya myanya yayihaye abo mu ishyaka rye UDPS n’abo muri Sosiyete Sivili gusa.

Abadepite batishimiye uko imyanya yatanzwe mu bagize Guverinoma  ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko niba ibintu bidashyizwe ku murongo, ngo nabo bahabwe umwanya ufatika bashobora kuzatambamira umuhango wo kurahira kw’abaherutse kuyinjizwamo.

TAGGED:AbadepiteAbaminisitiriDemukarasifeaturedKabilaKongoPerezidaSenaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugabo W’Umwamikazi Elisabeth II Azaherekezwa N’Abantu 30 Gusa
Next Article Béatrice Munyenyezi Ukekwaho Jenoside Yohererejwe U Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?