Ijambo Rya Perezida Kagame Rigaragaza Uko Igihugu Gihagaze Mu 2021

 

Bayobozi b’inzego zitandukanye z’igihugu cyacu,

Nshuti z’u Rwanda,

Banyarwanda mwese,

- Advertisement -

Mbanje kubasuhuza

Uyu ni umwaka wa kabiri dusoje duhanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Byadusabye kwiga vuba nk’igihugu kugira ngo tumenye guhangana n’ibibazo bishya byatewe n’iki cyorezo uko cyagiye gihinduka. Icyakora twashoboye gutera intambwe nziza kandi igihugu cyacu gihagaze neza.

Ndagira ngo nshimire abanyarwabnda twese ku bwo gukomeza gukora cyane no gukomera ku iterambere n’imibereho myiza byacu n’iby’igihugu cyacu, cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye.

Muri uyu mwaka u Rwanda rwahanganye n’ibibazo byinshi birimo ibyo mu nzego z’ubuzima, ubukungu n’umutekano. Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishieje mu kurinda abanyarwanda ni ugukingira igihugu cyose urukingo rwa COVID-19.
Kugeza ubu 80% by’abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura bahawe nibura urukingo rumwe.

Turashimira ababigizemo uruhare bose harimo n’abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga.

Uko dukomeza gutera intambwe tujya imbere, tugomba kurushaho kwigira kandi tukitegura guhangana n‘icyashaka kuduhungabanya.
Niyo mpamvu twatangiye gufatanya n’imiryago, ari Ubumwe bwa Afurika n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ndetse n’amasosiyete nka BioNTech mu gukorera inkingo n’indi miti mu Rwanda guhera mu mwaka utaha.

Bitewe n’ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka, ubukungu bw’u Rwanda bwariyongereye bishimishije kandi twizeye ko bizakomeza.

Ikigega cyo kuzahura ubukungu kingana na miliyari 100 Frw kugeza ubu cyafashije ubucuruzi bwibasiwe cyane harimo n’urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi gukomeza gukora kandi bagakomeza guha abanyarwanda akazi.

Twakusanyije andi mafaranga azafasha mu gice cya kabiri cy’iyi gahunda, azakomemza kunganira ishoramari risanzwe mu gihugu ndetse n’irishya.

Ndagira ngo nshimire abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’’ubukungu bw’u Rwanda, nubwo hari icyorezo.

Covid-19 yashimangiye isano hagati y’ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu.

Kuba u Rwanda rwarashyize ibaraga muri gahunda z’ikoranabuhanga hakiri kare byaradufashije bituma igihugu cyacu kitabohwa n’iki cyorezo ndetse n’ibindi bizaza.

Turashishikariza abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko rwacu, gukomeza guhanga udushya no gushakira ibisubizo ibibazo bitwugarije uyu munsi n’ejo hazaza.

Nyuma yo gufunga kenshi amashuri hirya no hino mu Rwanda, yongeye gufungura kandi yakomeje no gukora mu gice kinini cy’uyu mwaka.

Abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya leta igihe ibintu byose byari bigifunze no kwimukira mu cyiciro gikurikiraho cy’amasomo yabo.

Amatora y’inzego z’ibanze yarabaye nyuma yo gusubikwa. Ubu duteze byinshi ku bayobozi batowe, icy’ingenzi cyane cyane muri byo ni ukunoza imitangire ya serivisi ku baturage.

Urwego rw’ubuhinzi rukomeje kuba ingenzi, aho rwatanze umusanzu wa 25% ku bukungu bw’igihugu mu 2021.

U Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, rufite ibigega bihagije. Ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe.

Nubwo hakiri ibibazo byinshi mu ngendo no guteranira hamwe, u Rwanda rwashoboye kwakira ibirori by’ingenzi muri uyu mwaka harimo n’Irushanwa nyafurika rya Basketball (Basketball Africa League) ryari ribaye ku nshuro ya mbere, ndetse n’inama zikomeye.

Igituma dukomeza kugera ku iterambere ry’u Rwanda ni ubufatanye buhamye dufitaye n’abafatanyabikorwa, byaba ibigo cyangwa ibihugu.

Kwishyira hamwe byaba mu karere cyangwa umugabane wa Afurika bikomeje kuba ku isonga muri gahunda zacu.

Dukomeje gushimangira umubano w’igihugu cyacu n’ibindi bihugu byo mu karere turimo ndetse no hanze yako, tunashakisha ibindi bishya byatubyarira inyungu twese.

Ibi birimo ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano harimo muri Repubulika ya Central Africa na Mozambique.

U Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n’ibindi bihugu kuko umutekano n’umutuzo by’igihugu cyacu birinzwe kandi bikomeje gushyirwa imbere.

Tugakomeza kandi kureba ko umuntu wese wahungabanya umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda yashyikirizwa ubutabera kugira ngo abibazwe.

Reka dukomeze dukorere hamwe kandi twubakire ku byo tumaze kugeraho.

Mbifurije mwese hamwe n’abanyu gusoza uyu mwaka mu mahoro, ubuzima bwiza n’ibyishimo.

Murakoze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version