Ikawa Irateza Imbere Abagore B’i Karongi

Mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi haravugwa abagore bemeza ko batejwe imbere no guhinga ikawa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga Uwimana Phanuel yabwiye Taarifa ko ikawa iri mu bihingwa byazamuye imibereho y’abaturage be, agasaba benshi kugana ubuhinzi bwayo.

Uwimana Phanuel aganiriza abaturage biganjemo abagore bahinga ikawa

Avuga ko mu tugari tune tugize Umurenge we hari ahantu hatanu hatunganyirizwa ikawa y’ibitumbwe, ikarongwa.

Abagore bo muri uyu murenge bavuga ko bahinze ikawa irabazamura, bashobora kwizigamira Miliyoni Frw 4.

- Kwmamaza -

Ni amafaranga bemeza ko bazaheraho bakora imishinga bitabaye ngombwa ko baka Banki inguzanyo.

Bashima ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, ko cyababaye hafi kikabahugura binyuze mu mushinga kiswe Feed the Future Rwanda n’undi witwa Kungahara Wagura Amasoko..

Ni umushinga ufasha gukusanya umusaruro wo kohereza mu mahanga  bigaha u Rwanda amadovize.

Mu mwaka wa 2023 nibwo abo bagore 250 batangije amatsinda icyenda yo kubitsa no kugurizanya

Mu Murenge wa Mubuga kandi hari uruganda rwitwa Nyamurinda Coffee Growers rufasha abagore bo muri iki gice gutunganya ikawa yeze no kuyishakira amasoko hanze.

Ikawa yera kuri hegitari 400

Muri bo harimo abavuga ko buriya buhinzi bwatumye batekereza imishinga irimo korora inkoko binyuze mu kugura imishwi ikiri mito akayorora yamara gukura akayigurisha ikamwungura.

Umwe muri bo yitwa Mukeshimana aherutse kubwira itangazamakuru ati: “ Itsinda mbereye umuyobozi rimaze kuzigama amafaranga arenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200, tukaba twifuza kugera nibura kuri Miliyoni ebyiri kugira ngo tubashe gukora umushinga wungukira abanyamuryango bose”.

Immaculée Mukamana uyobora uruganda Nyamurinda Coffee Growers avuga ko kwishyira hamwe kw’abo bahinzi bizatuma buri wese mu banyamuryango agira itsinda ryo kubitsa no kugurizanya kandi nyuma y’imyaka itatu akazamurikira bagenzi be ibyo yagezeho.

Phanuel Uwimana uyobora uyu Murenge asaba abandi bagore by’umwihariko n’abaturage muri rusange kwigira ku byo bagenzi babo bagezeho, bagashobora kwiteza imbere.

Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi

Umushinga Kungahara Wagura Amasoko ndetse n’ikigo Nyamurinda Coffee Growers batanze ibikoresho bigenewe abana n’abo bagore birimo amakaye, ububiko bw’amafaranga (coffee forts), ibyuma byuhira amazi, mubazi (calculattrices) n’igitabo cy’imfashanyigisho mu kuzigama no kugurizanya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version