Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikawa Irateza Imbere Abagore B’i Karongi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ikawa Irateza Imbere Abagore B’i Karongi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 March 2024 7:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi haravugwa abagore bemeza ko batejwe imbere no guhinga ikawa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga Uwimana Phanuel yabwiye Taarifa ko ikawa iri mu bihingwa byazamuye imibereho y’abaturage be, agasaba benshi kugana ubuhinzi bwayo.

Uwimana Phanuel aganiriza abaturage biganjemo abagore bahinga ikawa

Avuga ko mu tugari tune tugize Umurenge we hari ahantu hatanu hatunganyirizwa ikawa y’ibitumbwe, ikarongwa.

Abagore bo muri uyu murenge bavuga ko bahinze ikawa irabazamura, bashobora kwizigamira Miliyoni Frw 4.

Ni amafaranga bemeza ko bazaheraho bakora imishinga bitabaye ngombwa ko baka Banki inguzanyo.

Bashima ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, ko cyababaye hafi kikabahugura binyuze mu mushinga kiswe Feed the Future Rwanda n’undi witwa Kungahara Wagura Amasoko..

Ni umushinga ufasha gukusanya umusaruro wo kohereza mu mahanga  bigaha u Rwanda amadovize.

Mu mwaka wa 2023 nibwo abo bagore 250 batangije amatsinda icyenda yo kubitsa no kugurizanya

Mu Murenge wa Mubuga kandi hari uruganda rwitwa Nyamurinda Coffee Growers rufasha abagore bo muri iki gice gutunganya ikawa yeze no kuyishakira amasoko hanze.

Ikawa yera kuri hegitari 400

Muri bo harimo abavuga ko buriya buhinzi bwatumye batekereza imishinga irimo korora inkoko binyuze mu kugura imishwi ikiri mito akayorora yamara gukura akayigurisha ikamwungura.

Umwe muri bo yitwa Mukeshimana aherutse kubwira itangazamakuru ati: “ Itsinda mbereye umuyobozi rimaze kuzigama amafaranga arenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200, tukaba twifuza kugera nibura kuri Miliyoni ebyiri kugira ngo tubashe gukora umushinga wungukira abanyamuryango bose”.

Immaculée Mukamana uyobora uruganda Nyamurinda Coffee Growers avuga ko kwishyira hamwe kw’abo bahinzi bizatuma buri wese mu banyamuryango agira itsinda ryo kubitsa no kugurizanya kandi nyuma y’imyaka itatu akazamurikira bagenzi be ibyo yagezeho.

Phanuel Uwimana uyobora uyu Murenge asaba abandi bagore by’umwihariko n’abaturage muri rusange kwigira ku byo bagenzi babo bagezeho, bagashobora kwiteza imbere.

Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi

Umushinga Kungahara Wagura Amasoko ndetse n’ikigo Nyamurinda Coffee Growers batanze ibikoresho bigenewe abana n’abo bagore birimo amakaye, ububiko bw’amafaranga (coffee forts), ibyuma byuhira amazi, mubazi (calculattrices) n’igitabo cy’imfashanyigisho mu kuzigama no kugurizanya.

TAGGED:AbagoreIkawaIterambereMubuga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Leta Y’Uburundi Iravugwaho Gutekinika Imibare Y’Abicwa Na RED Tabara
Next Article Abanyarwanda Bafite Hagati Y’Imyaka 40 Na 50 Bariyongera Mu Kurwara Impyiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?