Abanyarwanda Bafite Hagati Y’Imyaka 40 Na 50 Bariyongera Mu Kurwara Impyiko

Ni ibyemezwa n’ishami rya RBC rishinzwe indwara zirimo n’izifata impyiko. Igihangayikishije RBC ni uko abo abantu batinda kuzisuzumisha bikazabagiraho ingaruka mu gihe kiri imbere.

Izo ngaruka zirimo n’urupfu.

Imibare y’iki kigo ivuga ko Abanyarwanda bangana na 10% barwaye impyiko ku buryo bukomeye akenshi bigaterwa ni uko abantu banywa inzoga nyinshi, ibintu bikize ku masukari n’amavuta ntibanywe amazi ahagije.

RBC iherutse gutangaza ko ikibabaje kandi ari uko imibare y’abarwara impyiko yiyongera mu bakiri bato bigatuma igihugu kigira umubare munini n’abantu bazaremba kubera iyi ndwara mu gihe kiri imbere ku rwego rwo hejuru cyane.

- Advertisement -

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuvura impyiko witwa Dr. Jean Pierre Niyonsenga yabisobanuye agira ati: “Iki ni ikibazo gikomeye kubera ko biri kuba mu bakiri bato kandi byari bisanzwe biba ku bantu bakuru bafite imyaka 70 y’amavuko kuzamura”.

Dr. Jean Pierre Niyonsenga

Kugeza ubu abantu barwaye impyiko ku rwego rwo hejuru mu Rwanda hose  ni 1000.

Dr. Nyenyeri Lieve Darlene uvura impyiko mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal asaba abantu kwirinda uburwayi bw’impyiko kuko kuzivura bihenze.

Atanga urugero rw’uko iyo bibaye ngombwa ko runaka ayungururwa amaraso bimusaba kwishyura Frw 150,000 kandi bigakorwa mu masaha ane gusa.

Aba agomba gukoresha iki gikorwa gatatu mu Cyumweru.

Dr. Nyenyeri avuga ko igikenewe kurusha ibindi ari ubukangurambaga kugira ngo umuturage amenye ko uburwayi bw’impyiko buri mu bibazo bihari no kurandura imyumvire y’abanga gutanga impyiko batinya ingaruka.

Dr. Nyenyeri Lieve Darlene

Yagize ati: “ Hari nk’aho usanga imyumvire ngo umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa utanze impyiko ntiyongera kubyara cyangwa ngo azabyare  ariko ntaho bihuriye”.

Mu Rwanda naho batangiye gusimbuza impyiko bikaba byarafashije Abanyarwanda kudahendwa bajya gushakira iyi serivisi mu Buhinde.

Umwe muri abo baturage avuga ko umukobwa we ari we wamuhaye impyiko.

Ati: “Umukobwa wanjye niwe wampaye impyiko kandi byabereye mu Rwanda;  ibyo kandi  numvaga ari nk’inzozi. Ubu  narakize burundu kandi n’umwana wanjye ameze neza”.

Hagati aho kandi abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, basaba abantu kwirinda indwara zitandura zirimo umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version