Abakora muri Sosiyete sivile bagize League Iteka bavuga ko Guverinoma y’Uburundi itangaza imibare mike y’abahitanwa n’ibitero by’umutwe RED Tabara mu rwego rwo kwirinda kuzaha benshi indishyi z’akababaro.
Iyo RED Tabara imaze kugaba ibitero bibiri bikomeye ku Burundi, ikaba itera iturutse ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikinjiirira muri Komini ya Gihanga mu Burundi.
Igitero cyayo giheruka cyabaye taliki 25, Gashyantare, 2024.
Nyuma y’uko ibyacyo bimenyekanye, Guverinoma yatangaje ko kiriya bitero cyahitanye abantu icyenda barimo umusirikare umwe.
Muri iki gihe ariko imibare itangazwa na League Iteka ivuga ko uwo mubare urenga kuko ari abantu 19.
Ni imibare uyu muryango uvuga ko wayikuye ku bushakashatsi n’iperereza wikoreye ubwawo.
Raporo yawo ivuga ko muri icyo gitero cyaguyemo abantu 19, igatangaza n’amazina yabo.
Muri bo harimo abasirikare icyenda n’abasivili 10 barimo abagore barindwi.
League Iteka ivuga ko imirambo y’abishwe n’uriya mutwe yajyanywe mu buruhukiro bwa DCA buri hafi y’ikibuga cy’indege cyitiriwe Mélchior Ndadaye.
Mu gukomeza gutanga ibihamya bw’ibyo bavuga, abo muri uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko vuba aha ni ukuvuga taliki 02, Werurwe, 2024 hari imirambo y’abahitanywe na kiriya gitero yavanywe mu buruhukiro ishyingurwa mu irimbi rya Mpanda n’aho imirambo y’abasirikare yo ishyingurwa mu irimbi ryitwa CECENI.
Guverinoma y’Uburundi ntiragira icyo itangaza ku bivugwa na League Iteka.