Ikawa U Rwanda Rwohereje Mu Mahanga Yazamutse 145%

Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa Mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB, cyatangaje ko ingano y’ikawa y’u Rwanda yoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize yazamutse ku 145%, inyungu yavuyemo izamukaho 111.8%.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere, Ikawa y’u Rwanda yoherejwe mu mahanga yari ibilo 315.660, mu gihe mu cyumweru cyabanje yari ibilo 128.754.

Inyungu yavuyemo nayo yarazamutse kuko mu cyumweru gishize habonetse $1.035.448 (asaga miliyari imwe na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda), mu gihe mu cyumweru cyabanje hinjiye $488.662, ni ukuvuga asaga miliyoni 486 Frw.

NAEB yakomeje iti “Ugereranyije n’icyumweru cyabanje, ingano y’ibyoherezwa mu mahanga n’inyungu yavuyemo byazamutse 145% na 111.8% nk’uko bikurikirana. Igiciro fatizo cyo cyaragabanyutse kiva ku $3.7 ku kilo mu cyumweru cyabanje kigera ku $3.2.”

- Kwmamaza -

Ikawa nyinshi yoherejwe mu Bushinwa, Tanzania na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku bijyanye n’imboga, imbuto n’indabo byoherejwe nabyo byarazamutse, kuko mu cyumweru gishize hoherejwe ibilo 351.895 byavuyemo $1.031.579 mu gihe mu cyumweru cyabanje hoherejwe ibilo 271.329 byavuyemo $889.256

NAEB yakomeje iyi “Byaba mu ngano y’ibyoherejwe n’inyungu yavuyemo byazamutse 29.6% na 16% nk’uko bikurikirana, ugereranyije n’icyumweru cyabanje. Ibihugu byoherejwemo cyane ni u Bubiligi, u Buholandi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Burusiya n’u Bwongereza.”

Mu minsi ishize u Rwanda rwaguye isoko rwoherezamo urusenda rwumye ubwo rwasinyaga amasezerenamo yo kurwohereza mu Bushinwa.

Mu bijyanye n’icyayi, icyacurujwe mu mahanga cyari ibilo 510.016, byavuyemo $1.322.965.

Igiciro fatizo cy’icyayi ariko cyongeye kugabanuka, kiva ku $2.7 ikilo cyagurwagaho mu cyumweru cyabanje, kigera ku $2.5 ku kilo. Mu cyumweru cyabanje nabwo igiciro fatizo ku kilo cyari cyagabanutseho 0.36%.

Ibihugu byoherejwemo icyayi cyinshi cy’u Rwanda ni Pakistan, Misiri, u Bwongereza, Kazakhstan, Sudan na Afghanistan.

Imboga u Rwanda rwohereza mu mahanga zikomeje kwiyongera
Igiciro cy’icyayi cyongeye kumanuka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version