Ikibaya Cy’Urugezi Kirimo Ubwoko Burenga 400 Bw’Ibinyabuzima Bitari Bizwi

Ubu ni ubwoko bw'umutubu witwa leptopelis kivuensis

Ku bufatanye bw’abashakashatsi mu binyabuzima bo mu Rwanda no mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba haherutse gutangazwa ko mu gishanga cy’Urugezi gikora kuri Gicumbi na Burera hari ubwoko bw’ibinyabuzima 433 butari buzwi.

Muri rusange kibamo amoko 638 y’ibinyabuzima bivuze ko amoko ayari azwi arenga gato 200.

Ni igishanga kinini kuko gifite ubuso bwa hegitari zirenga 7000.

Gifata nk’akayunguruzo k’amazi ajya mu kiyaga cya Burera n’icya Ruhondo, bikaba ibiyaga bitanga amazi akoreshwa mu gukora amashanyarazi atangwa n’urugomero rwa Ntaruka.

Muri Iran higeze kubera inama yemerejwemo ko iki gishanga gishyirwa mu bindi bibungabunzwe ku rwego rw’isi.

Kubarura ubwoko bwose bw’ibinyabuzima biba muri kiriya gishanga ni igikorwa gisaba amafaranga, ubwitange n’igihe gihagije kugira ngo  haboneke uburyo bwiza bwo kubibungabunga.

Mu mwaka wa 2023 nibwo kubarura ibinyabuzima biba mu gishanga cy’urugezi byatangiye.

Abashakashatsi baje gusanga gituwe  n’amoko y’ibimera 197 arimo 109 atari azwi.

Havumbuwe ubwoko 127 bw’inyoni zirimo amoko 28 atari asanzwe  azwi.

Muri cyo havumbuwe ubwoko 82 bw’ibinyamuzima byo mu mazi bitagira urutirigongo bitari bizwi ko biri muri icyo gishanga, haboneka amoko 14 y’imitubu, umunani muri yo bikavugwa ko ari mashya naho mu bikururanda biri mu moko 13 yahabonetse 10 muri yo akaba mashya mubo abahanga bari basanzwe bafite mu bitabo byabo.

Hariyo amoko 53 y’inyamabere n’amoko 22 y’uducurama atari azwi.

Muri iki kibaya habamo amoko 10 y’amafi, abiri muri yo akaba atari azwi.

Ubushakashatsi bwasanze muricyo hatuye amoko 149 y’udukoko dufite amaguru atandatu ndetse n’amoko 49 y’ibinyugunyugu.

Laure Rurangwa wari uyoboye abashakashatsi avuga ko ari ubwa mbere bamenye mu buryo bwagutse ubwoko bw’ibinyabuzima biba muri kiriya gishanga.

Icyakora ngo bakomeje gushakashaka…

Ati: “Ubushakashatsi burakomeje kuko hari n’ibindi dukeka ko bizaba ari bishya ku rwego rw’Isi. Hari ubusesenguzi turi gukora ku bijyanye n’uturemangingo ndangasano tw’ibi binyabuzima bukazemeza neza ibiri mu Urugezi”.

Rurangwa avuga ko baje gusesengura basanga hari inyoni zahisemo kujya kwibera mu rufunzo, izo nazo bakazazikoraho ubundi bushakashatsi.

Urugezi ni ikibaya gifite ubuso bwa Hegitari 7,000

Yunzemo ko kubera ko Urugezi ari ahantu harinzwe mu rwego mpuzamahanga ni ngombwa ko hakorwa ubushakashatsi kandi bigakorwa mu buryo bunonosoye.

Ibyo kandi, nk’uko abivuga, bitanga umukoro wo kubirinda uko byakabaye.

Mu kibaya cy’Urugezi habayo n’imisambi, iyi ikaba ubwoko bw’inyoni zikunda amahoro.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda ushinzwe kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi n’indiri kamere yabyo (RWCA), Dr. Nsengimana Olivier yagaragaje ko mu myaka 10 ishize batangiye kubungabunga imisambi yari iri hafi gucika mu Rwanda.

Abanyarwanda b’abakire bari barayifashe bajya kuyitunga mu ngo zabo kandi ibyo bituma itororoka neza.

Mu mwaka wa 2007 barabaruye basanga mu Rwanda hari imisambi 487, ariko nyuma yo kuyibungabunga  ubu imaze kugera ku misambi 1293.

Kimwe cya kabiri cyayo kiba mu gishanga cy’Urugezi nk’uko Dr. Nsengimana abyemeza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version