Usta Kaitesi Yagizwe Senateri

Dr. Usta Kayitesi yabaye Senateri

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abasenateri barimo na Dr. Usta Kaitesi wahoze uyobora Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB.

Abandi Perezida Kagame yagize Senateri ni Dr. François Xavier Kalinda usanzwe ari Perezida wa Sena, Madame Bibiane Gahamanyi Mbaye na Solina Nyirahabimana.

Kaitesi agizwe Senateri nyuma y’uko avanywe mu buyobozi bwa RGB agasimburwa na Dr. Uwicyeza Picard.

Kimwe mu byo azibukirwaho ni uko mbere y’izo mpinduka Dr. Usta Kayitesi yatangije amavugurura agamije guca akajagari mu madini n’amatorero mu Rwanda.

Ni ikintu kiri mu byagarutsweho mu  Rwanda ku buryo na Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe  n’Abadepite yabigarutseho.

Yavuze ko bidakwiye ko Abanyarwanda baba ba ‘rukurikirizindi’, ngo bakurikire abanyamadini babarya amafaranga yabo babasezeranya ijuru.

Kaitesi Usta afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko yakuye muri kaminuza ya Utrecht mu Buholande, afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko yakuye muri kaminuza ya Ottawa muri Canada.

Afite kandi n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko yakuye muri kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda i Huye, ayobora yabaye umuyobozi muri Koleji y’iyi Kaminuza y’ubugeni n’ubumenyi rusange.

Amakuru agaragara kuri murandasi avuga ko yabaye umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version