Ikibazo Cy’Abaforomo N’Ababyaza Bake Kiri Gushakirwa Umuti Urambye

Mu myaka itanu iri imbere Minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo barimo ikigo MSH  bazaba bararangije guhugura ababyaza n’abaforomo 4,000 bazafasha mu kugabanya icyuho cy’aba bantu bakora mu rwego rw’ubuzima.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko abakozi bo mu kigo cyo muri Amerika kitwa MSH( Management of Sciences for Health) nabo basanzwe bafite gahunda yo guhugura Abanyarwanda mu by’ubumenyi mubyo kuvura.

Ati: “ Basanzwe bafite uburyo bwo kubaka urwego rw’ubuzima bita health systems strengthening, bagahugura abantu, bagafasha no mu gusana amavuriro”.

Nsanzimana Sabin avuga ko hashize amezi atatu Minisiteri y’ubuzima itangiranye na MSH umushinga uzamara imyaka itatu mu guhugura abaganga, abaforomo n’ababyaza.

- Advertisement -

Mu Rwanda abaforomo barenga gato abantu 1000 ariko intego ni uko bikuba kane.

Icyakora ngo igice bazashyiramo imbaraga ni urwego rw’ababyaza n’abaforomo.

U Rwanda rufite gahunda yo kugira ababyaza 4000 mu myaka itanu iri imbere.

Umunyarwandakazi Dr. Anita Asiimwe ukora muri  USAID avuga ko bari gukorana na Minisiteri y’ubuzima mu ‘kubaka inkingi’ mu by’ubuzima.

Avuga ko bafasha Leta y’u Rwanda mu kongera umubare w’abakora mu buzima guhera kuri Centre de Santé kugeza ku rwego rwa Minisiteri.

Asiimwe avuga ko Leta y’u Rwanda yifuza ko umubare w’abakora mu rwego rw’ubuzima wikuba kane kandi ngo nka MSH bazakorana na Leta kugira ngo urwo rwego rukomeze koko kuzamura ubushobozi.

Avuga ko iyo ubuzima bw’Abanyarwanda bubaye bwiza bituma bagira uruhare runini mu guteza imbere igihugu cyabo.

Ati: “ Uko ubuzima bwabo bumera neza ni ko n’imibereho imera neza bityo bagafatanya n’abandi bose mu guteza imbere igihugu cyabo”.

Dr. Anita Asiimwe ashinzwe umushinga witwa Ireme muri MSH Rwanda.

Dr. Anita Asiimwe ashinzwe umushinga Ireme ukorera muri MSH
Umuyobozi w’ikigo MSH ishami ry’u Rwanda Marian Wentworth

Umuyobozi w’ikigo MSH ishami ry’u Rwanda Marian Wentworth avuga ko bakoreye iyi nama mu Rwanda kubera intambwe rwateye mu guhanga udushya mu by’ubuzima no mu gutuma abaturage, muri rusange, babaho neza.

Ati: “ Mu Rwanda ni ahantu heza herekana umusaruro uboneka iyo abantu bashyize mu bikorwa neza gahunda z’ubuzima”.

Avuga ko mu myaka myinshi ishize u Rwanda rwerekanye uburyo bwiza bwo gukoresha amafaranga mu rwego rw’ubuzima.

Ni uburyo bwo gutanga ibisubizo mu rwego rw’ubuzima hakoreshejwe make kandi mu nyungu za benshi.

Ubwo buryo bugaragara muri Mutuelle de santé no mu bundi buryo bw’ubwisungane mu buzima.

Icyakora avuga ko kimwe mu bibazo u Rwanda rufite ari umubare muto w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi ariko ko, binyuze mu bufatanye n’ikigo ayobora, mu minsi iri imbere hazatangizwa amasomo yo guhugura abifuza kwiga ububyaza n’ubuforomo.

Ni umwe mu miti yo kuziba icyo cyuho nk’uko abivuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version