Abahanga mu by’imiti bavuga ko imibiri y’abaturage yatangiye kutakira imiti runaka kubera ko bayiyimenyereje kandi batayandikiwe n’abaganga. Ni ikibazo abahanga bavuga ko kibangamiye ubuzima rusange kuko byatumye hari imiti itakivura.
Guhera kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hatangiye inama yitabiriwe n’abantu 500 biganjemo abahanga n’abafata ibyemezo bya politiki yo kwiga kuri iki kibazo.
Ubudahangarwa bw’indwara ku miti( Antimicrobial Resistance( AMR) butuma hari imiti itavura.
Kutavura kw’imiti biterwa n’uko umubiri w’umuntu uba warahawe imiti, udukoko tukayimenyera hanyuma ejo uwo muntu yarwara bakamuha iyo miti ntikore.
Inama iri kubera mu Rwanda izarangira ku Cyumweru taliki 24, Ugushyingo, 2024, hakazaba n’urugendo rw’ubukangurambaga kuri iki kibazo ruzaba ku munsi wa Car Free.
Ku rwego mpuzamahanga nabwo hari Icyumweru cyahariwe ubu bukangurambaga bwise World Antimicrobial Awareness Week (WAAW) gitangira taliki 18 kugeza taliki 24, Ugushyingo, 2024.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu kita ku buzima Prof Claude Mambo Muvunyi avuga ko ikibazo cy’imiti itakibasha indwara kidashingiye gusa ku bumenyi mu miti n’ubuvuzi ahubwo kireba n’ubuzima bw’ejo hazaza h’ibihugu.
Ati: “ Ikibazo cy’imiti itakibasha indwara si ikibazo cy’ubuhanga mu bushakashatsi gusa ahubwo ni ikibazo kirekire. Kugira ngo turinde ejo hazaza, ni ngombwa ko ibintu bikorwa aka kanya. Igikorwa cyose dukoze uyu munsi kizagira ingaruka ku buvuzi bw’ejo hazaza. Mureke dukomeze ubukangurambaga kuri iki kibazo, dusabe abantu kudakoresha imiti batandikiwe, ngo bayisangire kuko bigira ingaruka”.
U Rwanda, muri iyi nama, ruzatangiza gahunda yo kurwanya iki kibazo yiswe Rwanda’s AMR National Action Plan 2.0.
Abacuruzi b’imiti nabo basabwa kubikora kinyamwuga, bagaha ababagana imiti bandikiwe n’abaganga cyangwa se bakayibaha barangije kubasuzuma.