Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikibazo Cy’Imiti Itakivura Gifite Uburemere Ku Buzima
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Ikibazo Cy’Imiti Itakivura Gifite Uburemere Ku Buzima

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 November 2024 4:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Indwara zimwe zananiye imiti kubera kuyikoresha nabi
SHARE

Abahanga mu by’imiti bavuga ko imibiri y’abaturage yatangiye kutakira imiti runaka kubera ko bayiyimenyereje kandi batayandikiwe n’abaganga. Ni ikibazo abahanga bavuga ko kibangamiye ubuzima rusange kuko byatumye hari imiti itakivura.

Guhera kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hatangiye inama yitabiriwe n’abantu 500 biganjemo abahanga n’abafata ibyemezo bya politiki yo kwiga kuri iki kibazo.

Ubudahangarwa bw’indwara ku miti( Antimicrobial Resistance( AMR) butuma hari imiti itavura.

Kutavura kw’imiti biterwa n’uko umubiri w’umuntu uba warahawe imiti, udukoko tukayimenyera hanyuma ejo uwo muntu yarwara bakamuha iyo miti ntikore.

Inama iri kubera mu Rwanda izarangira ku Cyumweru taliki 24, Ugushyingo, 2024, hakazaba n’urugendo rw’ubukangurambaga kuri iki kibazo ruzaba ku munsi wa Car Free.

Ku rwego mpuzamahanga nabwo hari Icyumweru cyahariwe ubu bukangurambaga bwise World  Antimicrobial Awareness Week (WAAW) gitangira taliki 18 kugeza taliki 24, Ugushyingo, 2024.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu kita ku buzima Prof Claude Mambo Muvunyi avuga ko ikibazo cy’imiti itakibasha indwara kidashingiye gusa ku bumenyi mu miti n’ubuvuzi ahubwo kireba n’ubuzima bw’ejo hazaza h’ibihugu.

Ati: “ Ikibazo cy’imiti itakibasha indwara si ikibazo cy’ubuhanga mu bushakashatsi gusa ahubwo ni ikibazo kirekire. Kugira ngo turinde ejo hazaza, ni ngombwa ko ibintu bikorwa aka kanya. Igikorwa cyose dukoze uyu munsi kizagira ingaruka ku buvuzi bw’ejo hazaza. Mureke dukomeze ubukangurambaga kuri iki kibazo, dusabe abantu kudakoresha imiti batandikiwe, ngo bayisangire kuko bigira ingaruka”.

U Rwanda, muri iyi nama, ruzatangiza gahunda yo kurwanya iki kibazo yiswe Rwanda’s AMR National  Action Plan 2.0.

Abacuruzi b’imiti nabo basabwa kubikora kinyamwuga, bagaha ababagana imiti bandikiwe n’abaganga cyangwa se bakayibaha barangije kubasuzuma.

TAGGED:IkigoImitiUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Putin Yabwiye Abahaye Ukraine Missiles Ko Bakoze Ikosa Rikomeye
Next Article Nyagatare: Umunyamuryango WA GAERG Bamusanze Mu Mugozi Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?