Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikibazo Cy’Imiti Itakivura Gifite Uburemere Ku Buzima
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Ikibazo Cy’Imiti Itakivura Gifite Uburemere Ku Buzima

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 November 2024 4:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Indwara zimwe zananiye imiti kubera kuyikoresha nabi
SHARE

Abahanga mu by’imiti bavuga ko imibiri y’abaturage yatangiye kutakira imiti runaka kubera ko bayiyimenyereje kandi batayandikiwe n’abaganga. Ni ikibazo abahanga bavuga ko kibangamiye ubuzima rusange kuko byatumye hari imiti itakivura.

Guhera kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hatangiye inama yitabiriwe n’abantu 500 biganjemo abahanga n’abafata ibyemezo bya politiki yo kwiga kuri iki kibazo.

Ubudahangarwa bw’indwara ku miti( Antimicrobial Resistance( AMR) butuma hari imiti itavura.

Kutavura kw’imiti biterwa n’uko umubiri w’umuntu uba warahawe imiti, udukoko tukayimenyera hanyuma ejo uwo muntu yarwara bakamuha iyo miti ntikore.

Inama iri kubera mu Rwanda izarangira ku Cyumweru taliki 24, Ugushyingo, 2024, hakazaba n’urugendo rw’ubukangurambaga kuri iki kibazo ruzaba ku munsi wa Car Free.

Ku rwego mpuzamahanga nabwo hari Icyumweru cyahariwe ubu bukangurambaga bwise World  Antimicrobial Awareness Week (WAAW) gitangira taliki 18 kugeza taliki 24, Ugushyingo, 2024.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu kita ku buzima Prof Claude Mambo Muvunyi avuga ko ikibazo cy’imiti itakibasha indwara kidashingiye gusa ku bumenyi mu miti n’ubuvuzi ahubwo kireba n’ubuzima bw’ejo hazaza h’ibihugu.

Ati: “ Ikibazo cy’imiti itakibasha indwara si ikibazo cy’ubuhanga mu bushakashatsi gusa ahubwo ni ikibazo kirekire. Kugira ngo turinde ejo hazaza, ni ngombwa ko ibintu bikorwa aka kanya. Igikorwa cyose dukoze uyu munsi kizagira ingaruka ku buvuzi bw’ejo hazaza. Mureke dukomeze ubukangurambaga kuri iki kibazo, dusabe abantu kudakoresha imiti batandikiwe, ngo bayisangire kuko bigira ingaruka”.

U Rwanda, muri iyi nama, ruzatangiza gahunda yo kurwanya iki kibazo yiswe Rwanda’s AMR National  Action Plan 2.0.

Abacuruzi b’imiti nabo basabwa kubikora kinyamwuga, bagaha ababagana imiti bandikiwe n’abaganga cyangwa se bakayibaha barangije kubasuzuma.

TAGGED:IkigoImitiUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Putin Yabwiye Abahaye Ukraine Missiles Ko Bakoze Ikosa Rikomeye
Next Article Nyagatare: Umunyamuryango WA GAERG Bamusanze Mu Mugozi Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Bigoranye Police FC Yakuye Ku Izima APR FC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abantu Babiri Bananirwa Bate Kubana?-Kagame Abaza Abashakanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

‘Gusaranganya Shisha Kibondo’ Ni Ruswa Nini Mu Rwego Rw’Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuyobozi Mu Ngabo Za Jamaica Yasuye RDF Ikorera Muri Iki Gihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?