Ikibuga Cy’indege I Bugesera, PSG, Arsenal… Icyezere Cy’Ubukerarugendo Bw’U Rwanda

Abahanga muri Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo yitwa University of Technology,  Tourism and Business Studies bavuga ko n’ubwo ruriya rwego rwazahajwe n’ingamba zo gukumira ubwandu bwa COVID-19, ariko bafite icyizere cy’uko buzazanzamuka ikibuga cy’indege cya Bugesera nicyuzura.

Ikindi ngo ni uko bizeye ko amasezerano u Rwanda rugirana n’amakipe akomeye yo ku isi nka Arsenal, PSG n’andi azongera umubare w’abazasura u Rwanda kandi ngo ubu buzaba ari uburyo bwo kuzahura ubukerarugendo no kwakira abashyitsi.

Umuyobozi wa Kaminuza w’iriya Kaminuza Dr Callixte Kabera avuga ko abanyeshuri bo mu kigo ayobora bahabwa amasomo azabafasha mu kazi kandi kandi ngo yizeye ko igihe ibintu byasubiye mu buryo, ubukerarugendo buzakorwa neza nk’uko bisanzwe.

Kabera ati: “ Ibintu nibisura mu buryo, twizeye ko urwego rw’ubukerarugendo ruzafasha mu kongera kuzanzamura ubukungu kandi ubumenyi abanyeshuri bacu bahabwa nibwo buzabibafashamo.”

- Advertisement -
Prof Dr Callixte Kabera

aarifa yamubajije niba yari yajya muri Hotel runaka agahabwa serivisi mbi, asubiza ko byamubayeho ariko ko inama aha abantu ari ukujya bacyebura ubahaye serivisi mbi, yakwanga kubyumva bakabibwira umuyobozi we.

Ikindi ngo ni uko iyo yagiye muri Hotel akenshi aba yajyanywe no gusuzuma uko ibihakorerwa bikorwa( ni ukuvuga imitangire ya serivisi) kugira ngo hazabeho gufasha abanyeshuri.

Kuri uyu wa Kane hari abanyeshuri bari buhabwe impamyabumenyi…

Guhera kuri uyu wa Kane tariki 18, Kanama, 2021 Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubushabitsi (UTB) iraha abanyeshuri barangije mu myaka y’amashuri abiri ishize, ni ukuvuga umwaka wa 2019-2020 na 2020-2021.

Abanyeshuri bose bazahabwa ziriya mpamyabumenyi ni 1406 ariko muri 200 nibo bazahagararira abandi mu birori bizabera muri imwe muri hoteli z’i Kigali.

Iyi Kaminuza yatangiye muri 2006. Icyo gihe amasomo yamaraga igihe gito, amezi runaka, ariko igenda ikura.

Muri iki gihe ifite ishami i Rubavu, ikaba yarafunguwe mu Ukwakira, 2020.

Muri Kigali hari indi campus nshya nayo izatahwa mu Ukwakira 2021.

Ikorana n’izindi zo mu Rwanda no mu Karere.

Kuva iyi Kaminuza yatangira imaze gusohora abanyeshuri 5 800.

Iriya Kaminuza yahaye abanyeshuri batazabasha kwitabira uriya muhango bahawe murandasi yo kuzakurikira umuhango ifite agaciro ka Miliyoni 6 Frw.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version