Inguzanyo Zishyurwa Nabi Mu Rwanda Zageze Kuri 5.7 Ku Ijana

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko ibyago byo kunanirwa kwishyura inguzanyo bikomeje kwiyongera bitewe n’icyorezo cya COVID-19, aho igipimo cy’inguzanyo zishyurwa nabi cyageze kuri 5.7 ku ijana by’inguzanyo zose muri Kamena 2021, kivuye kuri 5.4 ku ijana muri Kamena 2020.

Ni kimwe mu byagaragajwe n’inama ngarukagihembwe ya Komite ishinzwe kubungabunga ubudahungabana bw’Urwego rw’lmari (FSC), yateranye kuwa 13 Kanama 2021 igamije gusuzuma uko rwari ruhagaze mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2021.

Igaragaza ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye ubukungu bugabanuka ku kigero cya 3.4 ku ijana muri 2020, buza kuzamuka 3.5 ku ijana mu gihembwe cya mbere cya 2021.

Muri urwo rugendo, FSC yagaragaje ko ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo ku bazisabye bwahazahariye, by’umwihariko ku bakora mu nzego z’ imirimo ijyanye n’ubukerarugendo harimo hoteli na za resitora, ubwikorezi ndetse n’uburezi, hakiyongeraho n’uruhererekane rw’abakorana n’izo nzego.

- Kwmamaza -

Iti “Kubera izo mpamvu, igipimo mpuzandengo cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyageze kuri 5.7 ku ijana by’inguzanyo zose, kivuye kuri 5.4 ku ijana muri Kamena 2020.”

“Nanone kandi, inguzanyo ziri mu cyiciro cy’izikurikiranirwa hafi cyageze kuri miliyari 422 Frw muri Kamena 2021 – zigize 13.2 ku ijana by’inguzanyo zose – zivuye kuri miliyari 157 Frw – zari zigize 6 ku ijana by’imyenda yose – muri Kamena 2020. Bigaragaza izamuka ry’inguzanyo ziteye impungenge.”

Mu bigo by’imari iciriritse ho ariko igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyaramanutse kigera kuri 6.6 ku ijana muri Kamena 2021, kivuye kuri 12.8 ku ijana cyagaragaye muri Kamena 2020.

Ni ibikorwa ngo byatewe n’izahuka ry’ubucuruzi buciriritse, burimo imirimo y’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi muri iki gihe raporo yibanzeho.

Muri icyo gihe umutungo wose w’urwego rw’amabanki wazamutseho 20 ku ijana uva kuri miliyari 3353 Frw muri Kamena 2020 ugera muri miliyari 4624 Frw muri Kamena 2021.

BNR yakomeje iti “lri zamuka ryigaragaje cyane mu nguzanyo zahawe abakiriya, biturutse ku izamuka ry’ubwizigame bw’abakiriya, ku nguzanyo ibigo mpuzamahanga byahaye amabanki, ku kugurizanya kw’amabanki hagati yayo ndetse n’iyongerwa ry’imari shingiro.”

Umutungo w’ibigo by’imari iciriritse na wo wazamutseho 16.8 ku ijana muri Kamena 2021 ugereranyije n’izamuka rya 5.4 ku ijana muri Kamena 2020. Wavuye kuri miliyari 330 Frw ugera kuri miliyari 386 Frw, bitewe n’izamuka ry’ubwizigame bw’abakiriya, ndetse n’iyongerwa ry’imari shingiro.

Inyungu ku nguzanyo yagabanyutseho gato

Inama ngarukagihembwe ya Komite ya Politiki y’Ifaranga (MPC), yateranye ku wa 17 Kanama 2021, yo yagaragaje ko ingungu ku nguzanyo yagabanyutseho ibyijana bike.

Ni inama yafashe icyemezo cyo kugumisha igipimo cy’inyungu fatizo kuri 4.5%, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ingufu zishyirwa mu kuzahura ubukungu.

Yakomeje iti “Bijyanye n’igabanuka ry’igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR, igipimo cy’inyungu amabanki agurizanyaho cyagabanutseho iby’ijana 26 kigera kuri 5.19% mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka 2021 ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize.”

“Muri iki gihe kandi, igipimo cy’inyungu ku nguzanyo cyagabanutseho iby’ijana 34 kigera kuri 15.91%, nk’uko bigaragazwa n’ibipimo by’inyungu ku nguzanyo zahawe abantu ku giti cyabo n’izahawe ibigo by’ubucuruzi byagabanutse.”

Hari icyizere ku bukungu mu gihe kiri imbere

MPC yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzanzamuka no kuziba icyuho bwatewe n’icyorezo cya COVID-19, bitewe n’ingamba zihamye za politiki y’imari ya Leta n’iza politiki y’Ifaranga ya Banki Nkuru y’u Rwanda.

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021, umusaruro mbumbe w’imbere mu Gihugu wiyongereyeho 3.5% nyuma y’ihungabana mu bihembwe bitatu bya nyuma by’umwaka wa 2020.

Iri zanzamuka ryaturutse ahanini ku musaruro wavuye mu buhinzi wiyongereho 6.8% nyuma y’ihungabana ku kigero cya 0.5% mu gihembwe cya mbere 2020, hamwe n’umusaruro w’urwego rw’inganda wiyongereyeho 9.7% uvuye kuri 1.9% gusa mu gihembwe cya mbere 2020.

Biteganyijweko umuvuduko mu izamuka ry’ubukungu uzakomeza kwiyongera nk’uko bigaragazwa n’igipimo cyihuse Banki ikoresha mu gusuzuma uko ubukungu bw’Igihugu buhagaze, cyazamutseho 32.4% mu gihembwe cya kabiri 2021 nyuma y’izamuka rya 12.7% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version