Ikigo Cy’Abafaransa Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga Kirafungura Ibiro i Kigali

Mu rwego rwo gukomeza amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Paris nk’uko Abakuru b’ibihugu byombi babyemeranyije, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga Agence Francaise de Dévéloppement , AFD, kuri uyu wa Kane taliki 31, Werurwe, 2022 kirafungura Ibiro byacyo i Kigali.

Ni umuhango uri buyoborwe n’Umuyobozi  w’iki kigo witwa Rémy RIOUX.

Uyu mugabo hamwe n’itsinda ayoboye kandi barasinya amasezerano y’ubufatanye na ba Minisitiri barimo uw’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijima na Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya.

Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga,ADF, gifite umugambi w’ubufatanye n’u Rwanda uri mu ngeri eshatu.

- Advertisement -

Ni kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kuzamura urwego rw’ubuzima, uburezi no gutoza imyuga.

Harimo no kuzamura ubukungu bijyaniranye no koroshya uburyo abaturage bagera kuri serivisi z’imari.

Icyiciro cya mbere cya gahunda za kiriya kigo mu mikoranire yacyo n’u Rwanda kigomba gutangira mu mwaka wa 2022 kizazarangira mu mwaka wa 2023 hagakurikiraho ibindi byiciro.

Abayobozi b’iki kigo mu mwaka ushize babwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko Ikigo AFD cyateganyije miliyoni 500 z’ama Euros yo gushora mu Rwanda mu mishinga irambye.

Guhera mu mwaka wa 2019 kugeza ubu, iki kigo cyamaze kwegeranya miliyoni 218 z’ama Euro yo kushora mu Rwanda.

Biteganyijwe ko mu myaka ibiri iri imbere iki kigo kizashora miliyoni 200 z’aya mafaranga.

U Bufaransa bwateganyije gukorana mu Rwanda mu bufatanye bwiswe Expertise France.

Hari n’ubundi bise Proparco buzafasha mu gutera inkunga ibigo by’imari bikorera mu Rwanda.

Umuyobozi wa AFD Bwana Rioux arahura kandi n’abayobozi muri Minisiteri y’ubuzima baganire ku mikoranire.

Remy Rioux

Hari kandi andi masezerano ari businywe hagati y’ubuyobozi bw’iki kigo na Banki Nyarwanda y’iterambere, BRD, akubiyemo ingingo y’uko ubuyobozi bwa kiriya kigo buzafasha iyi Banki kujya mu muryango wa Banki ziharanira iterambere mu by’imari bita International Development Finance Club (IDFC).

Ni ihuriro rigizwe na Banki 26 zirimo iz’ibihugu, izashinzwe n’abikorera ndetse ‘iz’abantu ku giti cyabo.

Ikita rusange kuri izi Banki ni uko zose zikora uko zishoboye zigatera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije hashingiwe ku masezerano yasinyiwe  Paris agamije kurengera ibidukikije.

Muri Gashyantare 2022,  Ikigo mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, AFD, nabwo cyahaye u Rwanda miliyari 30 Frw.

Angana na miliyoni 25 z’amayero, arimo igice kigomba gukoreshwa mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’andi azanyuzwa muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD.

Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igebamigambi Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine.

Harimo igice cya miliyoni 5 z’amayero (agera muri miliyari 5.9 Frw) yahawe u Rwanda nk’impano, izakoreshwa mu guteza mbere imyigire n‘imyigishirize y’Igifaransa nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ambasaderi Anfré icyo gihe yatangaje ko iyo mpano y’amafaranga iziyongeraho miliyoni 1 y’amayero, izanyuzwa mu bufasha mu bya tekiniki.

Icyo gihe hanasinywe amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20.5 z’amayero (miliyari 24.3 Frw), hagati ya AFD na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) igamije gushyigikira iterambere rirambye.

BRD yatangaje ko ayo mafaranga azabimburirwa na miliyoni 0.5€ (592 Frw), azakoreshwa mu kunoza imikorere ya BRD nko mu micungire y’ibyateza igihombo, kuyongerera ubushobozi no gutuma irushaho kuba banki ishyigikira ibikorwa by’iterambere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version