Byagenze Gute Ngo Urutare Rwisature Nk’Aho Barukatishije Urucyero?

Muri Arabie Saoudite hari urutare runini cyane bise Al Naslaa rusatuyemo kabiri nk’aho bakoresheje irati barukata. Igitangaje ni uko nta muntu wigeze arukata, bityo abahanga mu bumenyi bw’isi bakaba bakibaza uko byagenze ngo birugendekere kuriya.

Kubera ko nta muntu uwo ariwe wese ukekwa ko yaba yarakase ruriya rutare mo kabiri, igisobanuro cyabyo abahanga bagishakira mu ngufu kamere z’isi n’ibiyiriho nk’umuyaga, izuba(ubushyuhe bwaryo) ijoro( ubukonje bwaryo) n’ibindi.

Uru rutare rufite ubuhagarike bwa metero esheshatu. Ruhagaritse ku tuntu wagira ngo ni itsinda ry’abantu bazi kurimbisha ahantu(décor) barugiteretseho.

Umusomyi wa Taarifa uzasura Arabie Saoudite azajye mu gace kitwa Tayma azaruhasanga.

- Kwmamaza -

Bavuga ko ruri mu bintu byiza biri ku isi mukerarugendo yafatiraho ifoto y’urwibutso.

Kubera ko rushushanyijeho amafarasi, indogobe ndetse n’abantu, hari bamwe bakeka ko abantu nyirizina ari bo bakase ruriya rutare mu kabiri ariko abahanga ibyo ntibabyemera.

Bavuga ko gukorana kw’imbaraga kamere zibiri ku isi cyangwa mu kirere ari ko kwagize uruhare mu gihindura imikorere n’imikoranire y’ibinyabutabire bigize ruriya rutare bituma rutangira kwisatura gahoro gahoro kandi mu buryo budahindagurika k’uburyo rwisatuye ku murongo ‘ugororotse.’

Ibidukikije bigira ibitangaza byabyo

Ni umurongo ugororotse k’uburyo wagira ngo bashyizeho irati barapima bazana urukero rukoresha amashanyarazi bararukata.

Ubu buryo bwo kwikata kwarwo bavuga ko bwakozwe mu myaka ibihumbi yashize.

Za mbaraga twavuze haruguru zivugwa ho kugira uruhare mu gutuma ruriya rutare rwisatura, harimo n’iz’umuyaga.

Ikindi ni uko kuba ruriya rutare ruteretse hejuru y’utununga tubiri, byatumye umuyaga wahuhaga umusenyi, uyu musenyi waragiye usa munsi y’iri buye kera kabaye ukaza gutuma ibice byegereye aho wacaga bigenda birekurana gahoro gahoro kugeza ubwo hishushanyije umurongo usa nurambuye ugenda wisatura mu buryo burambuye.

N’ubwo abahanga basobanura mu buryo butandukanye uko ruriya rutare rwikase, icy’ingenzi bahurizaho ni uko bitakoze n’abantu ahubwo byakozwe n’imbaraga kamere z’ibidukikije.

Ni ikimenyetso cyerekana ko isi dutuye ifite ubushobozi bwo guhindura uko bimwe mu biyiriho bikora ndetse n’imiterere yabyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version