Ikigo Cyo Muri Amerika Gishaka Kubaka I Kigali Uburyo Budasanzwe Bw’Ingendo

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo VUBA Corp cyo muri Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije gutangiza umushinga wo gutwara abantu mu buryo bugezweho, hifashishijwe utumodoka tunyura ku byuma.

Ni umushinga uzwi nka Personal Rapid Transit (PRT)/ Automated Transit Network (ATN), ugizwe n’utumodoka duto tugenda ku byuma bishinze, tuba twihuta cyane kandi dukenera imbaraga z’amashanyarazi cyangwa ingufu z’izuba.

Amasezerano y’ubufatanye ajyanye no gushyiraho uriya mushinga yashyizweho umukono na Minitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver, kuri uyu wa Gatandatu.

Iriya minisiteri yatangaje ko VUBA Corp yagaragaje ubushake bwo gushyira i Kigali icyicaro gikuru cyayo muri Afurika n’ikigo gikorerwamo ndetse kikagenzurirwamo ibikoresho byayo, kandi uwo mushinga ukazagirwamo uruhare n’Abanyarwanda.

- Advertisement -

Yakomeje iti “Ikoranabuhanga rifatika ryubakiwe mu Rwanda rizifashishwa mu mushinga icyo kigo cyagaragaje wa Kigali ATN System, ukazagezwa no mu yindi mijyi ikomeye muri Afurika.”

Ibishushanyo by’uriya mushinga bigaragaza ko ku byuma haba harimo imodoka nyinshi, zimwe zikigira hasi kuri sitasiyo zifatiraho abagenzi, izindi zigakomeza zinyura hejuru ku muvuduko wazo usanzwe.

Zishobora kwifashishwa ku mihanda minini ku imodoka zisanzwe ziba zinyura hasi, izindi zigaca hejuru ku byuma.

Ni uku ahantu hamwe bizaba bimeze

Personal Rapid Transit ni uburyo bwifashishwa mu bihugu bitandukanye mu gutwara abantu, hakoreshejwe utumodoka tutagendamo abashoferi, kamwe gashobora gutwara bane, batandatu cyangwa umunani.

Umwe mu bayobozi bakomeje gukora kuri uyu mushinga aheruka kuvuga ko ukenera ibikorwa remezo bidahenze kandi byoroshye.

Ati “Aho kugira ngo wenda ujye kubaka umuhanda uca mu kirere utwara inkingi za beto (béton) ziremereye, uriya mushinga wa PRT usanga ukoresha ikoranabuhanga ry’ibyuma bitaremereye.”

Icyo gihe yavugaga ko inyigo y’uko washyirwa mu bikorwa yagombaga gutangira mu kwezi kwa cumi umwaka ushize. Ni nayo igomba kugaragaza ingengo y’imari ushobora gutwara.

Amasezerano y’ubufatanye kuri uriya mushinga yashyizweho umukono nyuma y’uko ku wa Kane Minisitiri Gatete yagiranye ibiganiro n’abashoramari b’Abafaransa, bagaragaje ubushake bwo gushora amafaranga mu mushinga w’utumodoka tugendera ku migozi, tuzwi nka Cable Cars.

Ni umushinga umaze igihe kinini cyane utekerezwaho.

Iryo tsinda ry’abashoramari b’Abafaransa ryari ryazanye na Perezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron, wasoje uruzinduko rwe ku wa Gatanu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version