Minisitiri W’Intebe W’U Bwongereza Yarongoye

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yashyingiranywe n’umukunzi we Carrie Symonds, mu muhango witabiriwe n’abantu bake cyane kuri uyu wa Gatandatu.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uriya muhango wabaye mu ibanga, ndetse ko hari hatumiwe abantu 30 nabo babimenyeshejwe mu gihe gito mbere y’ubukwe. Ni wo mubare abitabira ubukwe batagomba kurenga kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu Bwongereza.

Ni umuhango wabaye mu buryo bwa Kiliziya Gatolika, basezeranywa na Pariki Daniel Humphreys muri katedarali ya Westminster.

Hari amakuru ko n’abakozi bakuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe batamenye iby’ubu bukwe.

- Advertisement -

Ubwo bwajyaga kuba, abakirisitu basanzwe basabwe kuva muri katedarali.

Johnson w’imyaka 56 arongoye Symonds w’imyaka 33 bamaze igihe bakundana, ndetse muri Mata 2020 bibarutse umwana wabo w’impfura.

Abayobozi batandukanye mu Bwongereza bakomeje kwifuriza Johnson urugo ruhire.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version