Joe Ritchie: Indi Nshuti y’u Rwanda Yitabye Imana

Umushoramari w’Umunyamerika wanabaye umuyobozi wa mbere w’Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), Joseph (Joe) Ritchie, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri ku myaka 75.

Ni urupfu rukurikiye urwa Dr. Paul Farmer washinze umuryango Partners in Health, wari ufite ibikorwa byinshi mu Rwanda ndetse akaba inshuti ikomeye y’iki gihugu.

Uyu mugabo ni yashinze ibigo birimo Chicago Research and Trading (CRT) na Fox River Partners yashinze mu 1993.

Mu 2007 nibwo yagizwe Umuyobozi mukuru wa RDB, ikigo cyari gitangiranye inshingano zo kwihutisha iterambere ry’igihugu no gukemura ibibazo bigaragara mu ishoramari.

Joe Ritchie yaje kuba umwe mu bagize w’Inama ngishwanama ya Perezida Kagame (Presidential Advisory Council, PAC), ndetse bagafatanya kuyiyobora.

Joe Ritchie yari umwe mu bagize Inama Ngishwanama ya Perezida, PAC

Yagize uruhare mu bujyanama mu bukungu, by’umwihariko mu kureshya ishoramari mpuzamahanga ngo rize mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2017 Perezida Kagame yamwambitse umudali w’Igihango (National Order of Outstanding Friendship – Igihango) ashimirwa uruhare yagize mu kongera ishoramari mu gihugu.

Akomoka muri Leta ya Chicago, ariko yaje no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yari afitanye umubano wihariye n’iki gihugu guhera mu 2003.

Mu 2017 Perezida Kagame yamwabitse umudali w’Igihango
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version