Ikipe ya Basket y’u Rwanda igiye Gukina Undi Mukino Mu Itsinda, Ese Irawutsinda?

Ikipe ya Basket y’u Rwanda igiye gukina umukino wayo ubanziriza uwa nyuma mu itsinda iherereyemo. Irakina n’iya Sudani y’Epfo. Haribazwa niba iri buwutsinde, byibura ntitahire aho!

Imikino yabanjirije uyu yose Ikipe y’u Rwanda ya Basket yarayatsinzwe.

Uyu mukino hamwe n’indi yawubanjirije urabera ahitwa Monastir muri Tunisia.

Mu mikino yabanje Ikipe y’u Rwanda ya Basket yatsinzwe na Mali( bakinnye umukino wa mbere), na Nigeriya bakinnye umukino wa kabiri.

- Advertisement -

Tariki 12, Gashyantare, 2021 nibwo iyi kipe yuriye indege igana muri Tunisia mu marushanwa ya AfroBasket. Bagiye mu ndege ya RwandAir bahawe na Perezida Paul KAGAME ibageza iyo bajya ntaho ikatiye.

Iyi kipe iri gukina imikino y’ijonjora rya kabiri ry’igikombe cy’Afurika “FIBA AfroBasket 2021 Qualifiers”.

Bari kwishyushya
Abo muri Sudani y’Epfo nabo bari kwishyushya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version