Perezida Kagame Yakiriye Infantino

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ikicaro cya FIFA mu Rwanda,  Perezida wa FIFA Gianni Infantino yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Gianni Infantino.

Infantino yari ari kumwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Madamu Aurore Munyangaju Mimosa.

Nyuma y’ibiganiro, Infantino yahaye impano Perezida Kagame igizwe n’umupira wa siporo wo kwambara wanditseho ‘Kagame’ ndetse na Ballon yo gukina.

Mbere y’uko bahura Infantino yari yabwiye itangazamakuru ko amushimira[Kagame] na Leta y’u Rwanda uruhare bagira mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Ndashimira Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda uruhare bagize mu gutuma dufungura ibiro muri iki gihugu. Bizaduha uburyo bwo gukorana n’izindi Federasiyo z’umupira w’amaguru muri aka karere  kandi bizawuteza imbere.”

Infantino yavuze ko FIFA izakomeza guteza imbere ibikorwa remezo byo mu rwego rw’umupira w’amaguru haba mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.

Ikicaro cya FIFA mu Rwanda kiri mu Karere ka Nyarugenge, hafi y’inyubako Ibiro by’Umujyi wa Kigali.

Impano ya Ballon
Babanje kugirana ibiganiro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version