Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri yatangaje ko Guverinoma igiye guhagurukira abadahinga ubutaka bwabo. Avuga ko bidindiza umusaruro w’ubuhinzi, akungamo ko abatazabuhinga muri iri hinga bazabihanirwa ku bufatanye na MINALOC.
Ibihano avuga ko abo bantu bazahabwa birimo amande.
Abanyarwanda bagiye gutangira guhinga mu gihembwe cy’ihinga cya 2024B.
Guverinoma ivuga ko gahunda yo guhinga ubutaka bwose butahingwaga, yatanze umusaruro kuko byatumye umusaruro w’ubuhinzi uzamuka ku kigero bitigeze bibaho mbere.
Imyaka yahinzwe mu gihembwe cy’ihinga giheruka yiganjemo ibihingwa ngangurarugo nk’ibijumba, imyumbati n’ibishyimbo.
Hari umuturage wabwiye RBA ko ibijumba byeze ku bwinshi ku buryo igitebo cyabyo ubu kigura Frw 1500 kandi cyarahoze kigeze ku Frw 8000.
Ati: “ Ubu ibijumba igiciro cy’ibijumba cyaragabanutse kubera ko no mu bisambu turahinga turihagaza mu biribwa.”
Minisitiri Musafiri avuga ko ubutaka bwose bugomba guhingwa n’ubwasigaye mu gihembwe cyashize bigahingwa cyangwa hakamenyekana impamvu budahingwa.
Avuga ko abatazahinga ubutaka bazabihanirwa, hakazakoreshwa icyo yise ‘zero tolerance’.
Ati: “ Nibiba ngombwa tuzakorana na Minaloc, nubwo amande bayagabanyije ariko ubutaha tuzashyiraho n’amande kugira ngo abantu babone ko ibintu biri serious”.
Dr. Musafiri avuga ko izi ngamba zizagendana no gushakisha inzuri zose z’inka zitaragirwa hakamenyekana ikibitera, ibyo yise zero grazing.
Gahunda ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ni uko ubutaka bungana na hegitari 20,000 bwakwiyongera ku buso busanzwe buhingwa.
Ivuga ko mu gihembwe cy’ihinga giheruka cya 2024 A mu Rwanda hahinzwe ubuso bw’inyongera bungana na hegitari 12,000.